Ngoma:Abajyanama b’ububuhinzi bategereje amagare bemerewe amaso yaheze mu kirere

  • admin
  • 08/03/2019
  • Hashize 5 years

Abajyanama b’ububuhinzi mu karere ka Ngoma barishyuza amagare bemerewe n’aka karere mu myaka itatu ishize, kugeza ubu bakaba barayategereje ariko amaso yaheze mu kirere bityo ngo gukora umurimo wabo w’ubukangurambaga mu buhinzi byababereye ingorabahizi.

Ni amagare bemerewe kuva mu mwaka wa 2016 azajya abafasha kuzenguruka mu bahinzi babakorera ubukangurambaga ariko kugeza ubu ntabwo barayahabwa nk’uko bari barayemerewe kugirango umurimo wabo ubashe kugenda neza.Gusa ngo kuba nyatayo barabona ibi bituma batabasha kuzuza inshingano zabo z’ubukangurambaga.

Abaganiriye n’umunyamakuru bibaza icyabuze ngo amagare bemerewe bayashyikirizwe dore ko ngo muri uyu murimo wabo bisaba kuzenguruka ahantu hafi ndetse na kure, bityo ngo kuba badafite ikibafasha bigoye kuzuza inshingano zabo.

Umwe yagize ati”Ayo magare twari twarayemerewe ariko kugeza n’ubu hashize imyaka itatu tutarabona igisubizo.”

Mugenzi we nawe yagize ati”Akarere kari katwijeje kuduha amagare tubona atinze kutugeraho ubwo twaratekereje ngo yenda ntikarayabona tuvuga ko umunsi kayabonye kazayaduha kuko kari kayatugeneye.Ubwo rero ntituzi niba barabuze uko bayagura cyangwa amafaranga yo kuyagura batarayabona.”

Yakomeje agira ati”Ubundi akazi dukora ko guhugura abahinzi mu bijyanye n’ubuhinzi biba bisaba kugera mu murima w’umuhinzi,kugera nko mu rugo iwe tukamusura. Ubu icyo dukoresha ni ukugenda n’amaguru kandi ni ibintu biba bigoye kuko bisaba uburyo bwo gutege rimwe na rimwe.Amago 260 kuyasura mu cyumweru kimwe ugenda n’amaguru, ni ibintu bitakorohera kuko tubageraho bitugoye”.

Aba bahainzi ngo icyo basaba akarere ni uko babafasha bakabaha amare bari bemerewe kuko ngo kuba bazenguruka n’amaguru mu bahinzi bose ari ikintu kibangamye ndetse bikanatuma batabasha gukora neza umurimo wabo nk’uko bigomba.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza Jean Marie Vienny we avuga ko icyatumye batinda kuyahabwa ari uko uwari watsindiye isoko yazanye amagare ya siporo kandi abajyanama atariyo bacyeneye.

Rwiririza yagize ati”Twatanze isoko ubu b irihafi kurangira ngo tubone uwaritsindiye nitumara kubona uwaritsindiye ubwo amagare azaba yabonetse.Ubu aba yarabonetse ariko icyatumye bitinda ni uko uwari watsindiye isoko yazanye amagare ya siporo kandi amagare ya siporo siyo abajyanama b’ububuhinzi bacyeneye ubwo biba ngombwa ko isoko risubirwamo mu mwaka ushize”.

Akomeza agira ati”Ubu turizera ko isoko rizagenda neza hakagira uwuritsindira kandi agomba kuzabaha amagare nyayo.Ndizera ko uyu mwaka urangira twayabonye”.

Abajyanama b’ububuhinzi ni abantu baba barahuguwe ku bijyanye n’ubuhinzi bifashishwa mu bukangurambaga mu by’ubuhinzi bugamije kongera umusaruro.Akarere ka Ngoma gafite imidugudu 476 kandi buri mudugudu urimo umujyanama umwe, aba bose bari barijejwe n’akarere guhabwa amagare abafasha kuzuza inshino zabo kuva mu mwaka wa 2016 kugeza magingo aya,ariko bakaba bijejwe ko uyu mwaka urangira ikibazo cyavugutiwe umuti.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/03/2019
  • Hashize 5 years