Ngoma:Abahinzi n’aborozi bakiriye neza gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo

  • admin
  • 30/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Ngoma barishimira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo aho bavuga ko ibihombo bajyaga bahura nabyo bapfushije imyaka cyangwa amatungo bitazongera kubaho ukundi kuko bazajya bishyurwa cyangwa bagashumbushwa.

Ibi ni bimwe mu byo bagaragaje ubwo hatangizwaga gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma yatangijwe na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi [MINAGRI].

Ni gahunda yakiriwe neza n’abaturage kuko bamwe bemeza ko igihombo bagiraga ku bihingwa n’amatungo bitazongera kubageraho bitewe n’uko bazajya babishinganisha byagira ikibazo nko gupfa bakabishyura ntagusigara amara masa nk’uko byari bisanzwe.

Ntakirutimana Suede ukora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi Ati”Reba nk’iyi sezo duhinze mu gihe cy’itumba, ubundi iyo haguye imvura mbi ubwo ku muceri turahomba ntawujya mu murima.Ikingenzi rero navuga ngo biziye igihe kuko ni nk’uko umuntu ajya mu bwishingizi bwo kwivuza,ni ukuvu ngo rero duhuye n’icyo cyorezo hari icyo byadufasha bitewe n’ubwo bwiteganyirize twagiyemo.”

Mukurarindi Wenceslas wo mudugudu wa Rukizi akagari ka Gitaraga umurenge wa Murama we avuga ko bazajya bahinga batizeye kuburiramo burundu kubera ko bazaba bashinganishije imyaka (ibihingwa) yabo.

Ati “Twahingaga imyaka nk’ibigori bigatwarwa n’isuri noneho umuhinzi akabihomba, ariko inyungu dufitemo ni uko tuzajya duhinga nk’ibyo bigori hazamo nka nkongwa kubera ko tuzaba turi mu bwishingizi reta ikabasha kudutera inkunga tukongera tukabona imyaka yadutungira imiryango yacu “.

Akomeza avuga ko kuba barahuraga n’ibihombo mu bworozi bwabo aho inka yapfaga umuturage akaba arahombye,bizera ko ibyo bitazongera kubaho nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Naho ku bworozi bw’amatungo twagiraga ikibazo tugapfusha nk’inka indwara iyihitanye ubwo umuturage akaba arahombye ariko kubera ko tugiye kujya mu bwishingizi,inka yacu izajya igira ikibazo nipfa Leta yongere idushumbushe indi dukomeze twiteze imbere “.

Umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano N.Cyriaque,avuga ko iyi gahunda itangirijwe mu murenge wa Murama izakomereza no mu yindi mirenge yose igize aka karere.

Asaba abaturage kumva ko iyi gahunda ari iyabo bagafatanya n’ubuyobozi kuyishyira mu bikorwa dore ko amafaranga akenerwa atari menshi haba ku muturage cyangwa koperative.

Ati “Icyo tubasaba ni ukugira ngo iyi gahunda tuyijyanemo nk’ubuyobozi cyane ko inyungu ari izabo.Kuba ari inyungu ari iz’umuturage,kuba tubasaba ko ibyo tubabwira babyumva vuba, tubakangurira kugira ngo bitegure bashake amafaranga kuko nta n’ubwo ari na menshi.Usanga ari amafaranga make cyane ku buryo nta muturage yananira cyangwa koperative runaka”.

Intumwa ya MINAGRI,Nirere Marion,avuga Leta yagiye gutekereza kuri iyi gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kubera ko mu gihugu hagendaga hagaragara abaturage bahombaga imyaka n’amatungo byabo ugasanga bigize ingaruka ku gihugu.

Ati “Iyi gahunda tujya kuyitangira muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ntabwo ari ibintu byapfuye kwizana.Ni ibintu twakoze tugendeye ku mibare yagendaga igaragara hirya no hino mu gihugu y’ibibazo abahinzi n’aborozi bahuraga nabyo.

Murabizi ko dutanga nkunganire mu nyongeramusaruro ariko no buryo bwo kugira ngo abantu batekane kandi umutekano tuzi ko utangirira mu nda [……],Umutekano iyo wabuze mu nda ntabwo biba byoroshye.Twebwe rero nka minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi leta yatugiriye ikizere cyo kugira ngo umutekano wo mu nda aritwe bwe tuwureberera”.

Mu gihe hari abagira ikibazo mu buhinzi cyangwa ubworozi ariko abagomba kubagoboka bagatinda kubishyura,Nirere yavuze ko umuhinzi cyangwa umworozi uzataka ko abashinzwe kumwishyura bamurangaranye azabagwa nabi.

Ati “Ubu rero twebwe tubereye hano inyungu z’abahinzi n’aborozi.Ni mu mbona mumenye ko mpagarariye inyungu zanyu.Nimuba mwishyuye amafaranga yanyu mukagira ikibazo bagatinda kubishyura njyewe nzabagwa nabi.Mpagarariye inyungu zanyu”.

Iyi gahunda ya MINAGRI yagiye izenguruka mu turere twose tw’igihugu ikaba yari igeze mu karere ka ngoma nk’ahantu hari umubare mu nini w’abahinzi n’aborozi kuko bari ku kigero kiri hejuru ya 90% by’abaturage batuye aka karere.

Kuri hegitari imwe y’ibigori umuntu yishyura ibihumbi hafi 26, yahomba akaba yakishyurwa ibihumbi biri hejura ya 250 by’amanyarwanda.Mu bwishingizi bw’umuturage harimo nkunganire ya Leta ya 40% ndetse n’umuturage agatanga 60% bagendeye ku gaciro cy’umusaruro ndetse n’inka.


JPEG - 142.3 kb
Iyi gahunda yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’intumwa yo muri MINAGRI


JPEG - 221.1 kb
Intumwa ya MINAGRI muri uyu muhango,Nirere Marion yamaze impungenge abaturage bazatanga ubwishingizi, abasezeranya ko uwuzanga kubishyura cyangwa akabarangarana bahombye imyaka n’amatungo atazamwihanganira
JPEG - 161.5 kb
Visi Meya Mapambano N.Cyriaque yasabye abaturage kwizigamira mu kiga Ejo heza kuko ari gahunda itagira n’umwe iheza mu kuzagira ejo heza


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/11/2019
  • Hashize 4 years