NGOMA: Yakubiswe n’inkeragutabara zitegetswe na gitifu bimuviramo kujyanwa mu bitaro

  • admin
  • 27/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umuturage witwa Uwiragiye Celestin Utuye m’umurenge wa Gashanda akagali ka Cyeru umudugudu wa Gako ubu arwariye mu bitaro bya rukoma ,kubera inkoni yakubiswe n’inkeragutabara ndetse n’irondo ry’umwuga babitegetswe na gitifu w’akagali amuziza ko atakurungiye inzu ndetse atatanze amafaranga y’irondo.

Kuwa gatanu taliki ya 23 kamena uyu mwaka , mu masaha ya saa yine z’umugoroba ubwo Umuyobozi w’akagali ka Cyeru witwa Tetero Olivier ari kumwe n’irondo ry’umwuga ndetse n’inkeragutabara basanze uwitwa Uwamahirwe Celestin aho yararimo kunywera urwarwa mu kabari ,Gitifu atanga itegeko ko bamukura mu bandi baramujyana baramukubita ijoro ryose buracya.

Gusa ngo bamukubita bamubwiraga ko asuzugura Gitifu,adatanga amafaranga y’irondo ndetse no kudakurungira inzu ye bityo ngo bagiye kumukosora ikindi ngo niyo yajya k’umuyobozi w’akarere(Meya) ntacyo byatanga kuko yamutanze ngo bazamwice.Ikandi kandi ngo niyo yapfa ntawamukurikirana.

Yaraye ku kagari buracya,mu gitondo babonye amerewe nabi yabyimbye umubiri wose (amaboko, amaguru ndetse n’inda) bahita bamujyana mu bitaro bya Rukoma I sake kubera inkoni yari yakubiswe nk’uko Muhabura.rw yabitangarijwe n’uwakorewe ihohoterwa aho yari arembeye kwa Muganga ndetse na bamwe mu baturage babashije kuganira n’umunyamakuru wa Muhabura.rw nk’uwitwa Uwitonze jean baptise nawe ntiyagiye ukubiri nibyo umurwayi yabitangaje .

Kuri ubu akaba akibarizwa muri ibyo bitaro aho ari kuvurwa ibyo bikomere ndetse nubwo bubyimbe yatewe n’inkoni ariko ngo barashaka kumuha transferi yo kujya kunyura mucyuma kubitaro bikura bya Kibungo ngo barebe ko atangiritse.

Ibyo byashimangiwe kandi n’umwe mu bashinzwe umutekano muri uwo murenge utashatse ko amazina ye atangazwa, ko ubusanzwe uwo muyobozi akubita abaturage bakabimenya bakabura icyo bakora ndetse akagerekaho no kwiyita ikigenge.

Ku ruhande rwa Gitifu Tetero Olivier ushinjwa n’umuturage ko yamukubise,ntacyo yabashije kudutangariza ubwo twageragezaga kuvugana nawe kuri telefone igendanwa incuro zigera kuri eshatu ntiyabasha kutwitaba.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge bubivugaho,tubaza umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gashanda, Rutagarama Jean de Dieu ,atubwira ko ubusanzwe ntakibi bazi kuri uwo muyobozi ngo yewe nibyo byo gukubita abaturage ntabyo bazi neza barabyumva gutyo babibwiwe n’abaturage bamwe nabamwe, ariko ngo haracyakorwa iperereza bafatanyije na Police ngo bamenye ukuri nyako.

Ubwo twateguraga iyi nkuru barimo gukora inama biga kuri icyo kibazo banategura gahunda yo kujya gusura uwo murwayi ngo barebe uko amerewe aho arwariye.

Nyuma y’uko iki kibazo kimaze kumenyekana,ubuyobozi n’inzego z’umutekano mu karere ka Ngoma bataye muri yombi uyu mu muyobozi wari wahohoteye umuturage.

SOMA INKURU YAKURIKIYE: http://muhabura.rw/mobile/spip.php?page=article&id_article=4092

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.rw

  • admin
  • 27/06/2017
  • Hashize 7 years