Ngoma: Umugore yishwe urupfu rudasobanutse

  • admin
  • 08/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umugore witwa Nyirakimonyo Gaudence w’imyaka 55 yishwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu mu mudugudu wa Nyamabuye, akagari ka Kibatsi, umurenge wa Rukira, ku mugoroba wo ku wa 4 Gicurasi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira Ngenda Mathias yatangaje ko Nyakwigendera Nyirakimonyo yishwe akubitswe ikintu kitazwi mu mutwe avuye kucyura amatungo hafi yo murugo rwe ari kumwe n’umukobwa we Uwimana Florence w’imyaka 21 we wabashije kurokoka. Yagize ati “Yari agiye kuzitura ihene aho aba yazishyize hafi y’agashyamba kari hafi yo mu rugo, ajyana n’umukobwa we kuko bwari bwije, bazitura ihene uko bisanzwe noneho mu kugaruka batashye, umwana yari imbere n’ihene mama we ari inyuma, umwana gusa yumvise mama we ataka ati ‘ndapfuye’. Yakomeje agira ati “Uwo muntu uko biri kose yari yateze igico, ni ahantu yari yihishe, ahita amukubita icyo yamukubise ntitwamenya niba ari icyuma niba ari inkoni, umwana ahindukiye abona mama we aguye hasi, aza atabara mama we agiye kumugeraho wa wundi aza amusanga ati ‘ngino nawe nkurangize’.

Umwana yagize ubwoba ariruka aratabaza. Wa muntu yanamwirutseho kuko nabazaga umwana ambwira ako yamwirutseho , umwana amusizeho gato nibwo yasubiye inyuma akubita bwa nyuma yica umuntu” Nyuma y’uko abatuye aka gace batabarije ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano ngo basanze Nyirakimonyo Gaudence yamaze gupfa, umurambo we uhita ujyanwa gukorerwa isuzumwa mu bitaro bikuru bya Kibungo. Ubuyobozi muri uyu murenge n’inzego zishinzwe umutekano ingabo na polisi mu karere ka Ngoma bagiranye inama n’abaturage bo muri aka gace ku wa 5 Gicurasi babasaba kujya batangira amakuru ku gihe by’umwihariko ku miryango ishobora kuba ifitanye amakimbirane kugira ngo hajye hakumirwa ibyaha mbere y’uko biba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira avuga ko inzego zishinzwe umutekano zikomeje iperereza kugira ngo hatabwe muri yombi abihishe inyuma y’ubu bwicanyi gusa ngo haracyekwako uru rupfu rwaba rwaraturutse ku makimbirane yari mu muryango wa Nyakwigendera. Mu gihe iperereza rigikomeje hatawe muri yombi, abahungu 2 Nyakwigendera Nyirakimonyo Gaudence yari abareye mukase bakaba bafungiwe kuri Sitayiyo ya polisi i Rukira.Src:Imvaho


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/05/2016
  • Hashize 8 years