NGOMA: Umubare w’abana bava mu ishuli ukomeje kwiyongera

  • admin
  • 09/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Nyuma y’aho hashyizwe ho gahunda y’uko abanyeshuli biga mu mashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bazajya bafata amafunguro ku bigo byabo hari bamwe mu banyeshuli hirya no hino mu gihugu batangiye kuva mu mashuli kubera ikibazo cy’amafaranga basabwa ku kigo kugirango babashe kubona ifunguro rya saa sita.

Hamwe mu karere ka Ngoma umunyamakuru wa Muhabura.rw yasuye ni mu murenge wa Rurenge ku rwunge rw’amashuli rwa Kirwa, ahari ikibazo cy’abanyeshuli bagera kuri 30 bivugwa ko bavuye mu Ishuri kubera kubura amafaranga ibihumbi icumi na bibiri 12000 buri gihembwe yo kwishura basabwa n’ikigo kugirango babone ifunguro rya kumanywa. Imwe mu miryango igera kuri 3 muhabura.rw yasuye, bamwe mu babyeyi bafite abana babo bavuye mu mashuri bavugako ariya mafaranga 12000frs basabwa gutanga ko ari menshi mu gihe nokubona 3000frs by’ubwisungane biba aringora bahizi, umubyeyi witwa Mukamutijima Everine ufite abana babiri umwe w’umuhungu n’undi w’umukobwa bavuye mu ishuli kubera kubura amafaranga yo kwishyura, uyu mudamu avugako usibye we ko ari ni umupfakazi nta bushobozi afite bwo kwishyurira abana babiri icyarimwe. Iki kibazo agihuriye ho n’abandi babyeyi babiri nabo bagaruka kubushobozi buke bwokubona ayo mafaranga basabwa gutanga kwishuri bakurikije imibereho bafite.



abana babo bari kuva mu mashuli kubw’amikoro

Nyuma yo kumva ibivugwa n’abo babyeyi twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuli rwa Kirwa rubivugaho ,tubaza umuyobozi w’icyo kigo Madam Uwimana Dativa anyomoza ayo makuru avuga ko icyo kibazo cy’uko abana bata amashuli ari impamvu zabo bwite kuko ubuyobozi bw’icyo kigo bworohereje ababyeyi barerera kur’icyo kigo yuko umunyeshuri utahita abona ayo mafaranga ibihumbi cumi na bibiri 12000frs ashobora kuzana ibijyanye n’ubushobozi bwe. “urugero”:ni uko umunyeshuri ashobora kuzana nk’ibishimbo,inkwi zo gucana, igitoki nibindi bikenerwa mukugira ngo ifunguro ribashe kuboneka,bakabibara mugiciro k’amafaranga, gusa uyumuyobozi we acyeka imwe mumpamvu z’uko haribamwe mu banyeshuri barivamo bakajya kwiyigira imyuga, bavugako ariyo izagira icyo ibamarira mu gihe bazaba barangije kuyiga bityo iyo nayo ikaba yaba impamvu, ikindi nuko avuga yuko umubare wabarivuyemo ari atari 30 habwo ari12 gusa .



Umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuli rwa Kirwa

Tumaze kumva impande zombi ni ukuvuga uruhande rw’ababyeyi ndetse n’uruhande rw’ubuyobozi bw’ikigo kivugwamo icyo kibazo, twegereye n’umuyobozi mu karere ka Ngoma ushinzwe uburezi Madam Uzamukunda Judithe , adutangariza ko nawe yemera ko ikibazo cy’abana bata amashuri gihari ariko akanyomaza amakuru y’aba bavugako ikibitera ari ukubura amafaranga yuko ibyo Atari ukuri kuko iyo umubyeyi adafite amafaranga ashobora gutanga ikindi gisimbura ayo mafaranga yanavuze kandi ko ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba y’uko hagiye gukorwa ubukangura mbaga ku buryo ababyeyi bagomba kumva yuko umwana atagomba kwiga imyuga gusa ko ahubwo ashobora no kwiga andi masomo. yanongeyeho ko ubuyobozi bw’ Akarere bwashyize mu mihigo ya buri Murenge iki kibazo cy’abana bava mu mashuli mu rwego rwo kukirandura burundu

Ikindi twababwira ni uko usibye muri uro rwunge rwamashuli rwa Kirwa mu karere ka Ngoma icyo kibazo kinavugwa no ku kigo cy’amashuri cya Kabirizi ho mu murenge wa Karembo ahavugwa abanyeshuri nabo batari bake bakomeje kugenda bava mu ishuli kubera ikibazo cyokubura amafaranga y’ifunguro rya kumanywa

Yanditswe na Bagabo John/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/09/2015
  • Hashize 9 years