Ngoma: Uburiganya mu itangwa ry’amafaranga y’Ubudehe bwatumye uwayatsindiye atayahabwa bayaha undi
- 04/05/2018
- Hashize 7 years
Mu murenge wa Jarama akagari ka Karenge umudugudu w’Akagoma haravugwa amanyanga mu itangwa ry’amafaranga y’ubudehe aho uwitwa Niyonsaba yatsindiye byemejwe n’i nteko y’abaturage y’umudugudu ariko ntiyayahabwa ahubwo ahita ahabwa n’uwutagaragaye ku rutonde rw’abantu bagombaga gukurwamo umwe uyakwiriye.
Ibi byabaye ubwo mu gihe cyo gutanga amafaranga y’ubudehe angina n’ibihumbi 60 asanzwe ahabwa abantu batishoboye ngo nabo bashake ikintu bakora cyabateza imbere,aho uwitwa Niyonsaba yatsindiye ayo mafaranga yewe bamutegeka no gufunguza konte yo kuyanyuzaho ariko acyatunguye abaturage bamugiriye ikizere ko ariwe ayakwiriye, ni uko ayo mafaranga yahawe uwitwa Umurangamirwa Herariya utarigeze ugaragara imbere y’abaturage batoye nk’uko abaturage batuye muri uwo mudugudu babivuga.
Umuyobozi w’umudugudu w’Akagoma ,Shirubwira Stephano yatangarije Muhabura.rw ko kugirango bahindure uwari watsindiye ayo mafaranga yabitegetswe n’ubuyobozi bw’umurenge.
Yagize ati”Umuntu wahawe amafaranga nibo bambwiye ngo nimubwire azamuke ajye guhabwa amafaranga.Njye nabitekerereje uwo twari twatoye mu nama barambwira ngo ntabwo ariwe mu mbwira izina ry’uwahawe amafaranga niwe nagiye kubwira bahita bayamuha.Ku murenge nibo bampamagaye icyo gihe nari ndi mu kabande mbambwira ngo ugomba guhabwa amafaranga ni uwitwa umurangamirwa.”
Yavuze kandi ko ku murenge bakimara kumuhamagara aho bamubwira uwuhabwa amafaranga kandi atariwe, yababwiye uwayatsindiye bahita bamubwira ko babonye atayakwiriye ahubwo uyakwiriwe ari Umurangamirwa kandi abaturage batari bamwemeje ko ayakwiye ikindi kandi ntiyari yatowe n’abaturage.
Uwahoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jarama w’agateganyo Mutabaruka Sematabaro umaze iminsi micye asimbuwe,yavuze ko icyo kibazo akizi ndetse n’uwo wari watsindiye amafaranga bakayamuriganya nawe yabimugejejeho ariko ngo ikibazo yagisigiye uwushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati”Mu byo nasize bagenzi banjye bagomba gukurikirana.Ndetse n’uwo mudamu(umugore) nari namuhaye gahunda yo kuganira nawe ndetse yanambwiye ko yari yamaze no gufunguza konte amafanga agomba kujyaho.Mwegereye sosiyare w’umurenge yabaha uko byose bimeze”.
Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wahamagaye umukuru w’umudugudu akamuha itegeko ryo guhindura uwahawe amafaranga agahabwa undi utayatsindiye yavuze ko kugirango amenye neza uwo bayahaye ari uko yabanza akareba mu bitabo neza kuko tuvugana ku murongo wa Telefone yavuze ko Atari hafi ngo abirebe.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa mushya w’umurenge ariwe Ndayambaje Emmanuel yabwiye Muhabura.rw ko bagiye gukurikirana icyo kibazo kandi kizacyemuka.
Ikindi kihishe inyuma y’aya manyanga ni uko uwahawe amafaranga bitemejwe n’abaturage ariwe Umurangamirwa Herariya, ari muramu w’umuyobozi w’umudugudu ndetse akaba ari n’umubye w’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mudugudu.
Ibiro by’umurenge wa Jarama
Yanditswe na Habarurema Djamali