Ngoma: Polisi yubatse inzu inaremera uwutishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

  • admin
  • 09/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorere mu karere ka Ngoma yakoze umuganda wo kubakira igikoni uwitwa Ingabire Jeanne d’Arc utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse ikora n’igikorwa cyo kumuremera aho bamuhaye bimwe mu bikoresho by’ibanze bicyenerwa mu rugo,mu rwego rwo kumwereka ko atari wenyine ahubwo ari kumwe n’umuryango.

Ni igikorwa cyabaye Kuri uyu wa gatanu tariki 8 Kamena aho polisi ikorera mu Karere ka Ngoma yagiteguye mu rwego rwo gufasha ndetse no gusana igikoni cy’uwutishoboye warokotse jenoside yakorewe . Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo kumukomeza no kumwereka ko ari kumwe n’abantu no mu rwego rwo gutuma atigunga.

Uwakorewe icyo gikorwa ariwe Ingabire Jeanne d’Arc utuye mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Gahima, Umudugudu wa Karenge aganira na MUHABURA.RW yavuze ko atabona uko abashimira ku gikorwa bamukoreye ngo kuko bamufashije cyane,kuko ibyo yafashijwemo atari abishoboye.

Yagize ati”Mbese ndabashimira cyane gusa sinabona uko mbashimira kuko bankoreye ibyo ntarinishoboreye rwose”.

Akomeza avuga ko kuba bamufashije bimwereka ko ari kumwe n’umuryango ngo kuko mu bihe byahise byari bigoye cyane.

Ingabire yagize ati”Urebye urugendo umuntu aba yaragize kugeza ikigihe ntabwo biba byoroshye, mu bihe bishize bya cyera hari igihe wabonaga umunsi ukabona utakuva imbere,n’ijoro ukabona ritatandukana ubwo rero nyuma y’ibi ndabibonamo ko mfite umuryango umbahafi, nabonyemo baramu banjye mbega n’abana bishimye”.

Mu butumwa yatanze nyuma y’ikigikorwa, SSP Hamza Victor, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngoma yavuze ko gukorera hamwe nka polisi ndetse n’inzego zitandukanye bifasha gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda za leta ndetse ari no kwimakaza umuco w’urukundo.

SSP Hamza yagizeati ”Ibi tubikoze mu rwego rwo gufata mu mugongo uwacitse ku icumu mu kugaragaza umuco w’urukundo no gufashanya kandi ibi bidufasha gukorera hamwe dushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda za leta dutura ahaboneye no gutera inkunga mu mibereho myiza y’abaturage”.

Ni igikorwa cyasojwe no kumuremera bimwe mu byokwifashisha mu rugo nk’Ibyo harimo ibyo kurya,Ibikoresho by’isuku ndetse n’Ibiryamirwa(Matelas) byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.000 RWF.



SSP Hamza na mugenzi we batunganya ibiti byo kwifashisha bubaka igikoni
Iki ni igikoni bamwubakiye bikaba bigiye kujya bimworohera guteka ndetse no gushyiramo amatungo
Ibi n’ibyo bamuremeye harimo ibikoresho byo mu rugo nk’ibiryamirwa,ibyo kwifashisha mu kuvoma ndetse n’ibindi….
Ingabire Jeanne d’Arc (hagati yambaye ikanzu) yashimye igikorwa Polisi y’u Rwanda yamukoreye

REBA IBYO DUKORA USHAKA KO TWAGUFASHA WATWANDIKIRA KURI EMAIL: Muhabura10@gmail.com


Yanditswe naYoussuf Ubonabagenda /Muhabura.rw

  • admin
  • 09/06/2018
  • Hashize 6 years