Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafashe abibye amafaranga Kompanyi y’Abayapani y’ubwubatsi
- 07/09/2015
- Hashize 9 years
Kuyi uyu wa 05 Nzeri mu Karere ka Ngoma police yafashe abantu batandatu bakekwaho kwiba Kompanyi y’ubwubatsi y’abayapani (Konoike Construction Ltd), amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police Emmanuel Kayigi, yavuze ko abakekwaho iki cyaha bacuze umugambi wo kwiba aya mafaranga, tariki 04 z’uku Kwezi, ubwo Bazaga kwiba umutamenwa wari ubitsemo aya mafaranga. IP Kayigi yagize ati, “Abakurikiranweho iki cyaha binjiye mu biro by’iyi Kompanyi nijoro nuko biba umutamenwa aho aya mafaranga yari abitse . Umwe mu bazamu b’iyi Kompanyi ushinzwe gukora amasuku niwe wabashije gushyikira abagabo babiri muri bo Abandi Bantu Batatu bamennye uyu mutamenwa bakoresheje ibyuma bisudira bakaba barafashwe nyuma y’uko bari bamaze kuyagabana. ” Ubwo bafatwaga bakaba barasanganwe amafaranga agera kuri milliyoni 3 n’ibihumbi ijana by’amafaranga y’urwanda hamwe n’amadorali y’America ibihumbi 8570.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze kandi ko kuba abakozi b’iyi Kompanyi barabashije kugeza Amakuru Polisi ku iyibwa ry’aya mafaranga aribyo byafashije police gukora iperereza bwihuse ndetse ikanabasha guhita ifata abakekwaho icyaha. IP Kayigi kandi yakomeje agira ati “Kubonera Amakuru kugihe byadufashije gukora iperereza mu buryo bwihuse ndetse tubasha no kubafata, twanamenye ko bari banafite umugambi guhungira mu bihugu by’ibituranyi harimo na Tanzania.” IP Kayigi yagiriye Inama abantu cyane abakora ubucuruzi kubitsa amafaranga mu mabanki kugira ngo hirindwe ubu bujura.
Akimara gusubizwa aya mafaranga, Yamasta Yasuki wari uhagarariye Konoike, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku kazi gakomeye yakoze, avuga ko yatangajwe n’uko nyuma y’aho amenyeye ko ababibye bafashwe ndetse amafaranga akaba yari yamaze kugarurwa. Yagize ati, “Tumaze gukorera mu bihugu byinshi ndetse twagiye twibwa amafaranga kenshi, Ariko mu by’ukuri iyi Niyo nshuro ya mbere duhawe amafaranga twibwe. kenshi ndetse abatwibye muri ibi bihugu bagiye bafatwa Ariko kugira ngo tubone amafaranga twibwe bikaba ingume. Twishimye cyane Kuba kuri iyi nshuro amafaranga twibwe yose yabonetse. ” Yongeyeho ati, ” Isomo Twize ry’uko Iri na Polisi y’u gukorana Rwanda ngo ari ngombwa kugira abakekwaho ibyaha bafatwe.”
Ingingo are 300 yo mu gitabo cy’amategeko Ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko Cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku Myaka Ibiri (2) No “ihazabu there” amafaranga y “u Rwanda yikubye inshuro kuva ebyiri kuri (2) kugeza eshanu kuri (5) z “Agaciro k” icyibwe Cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw