Ngoma: Polisi yarashe umusore wari umujura ruharwa arapfa

  • admin
  • 24/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Jean de Dieu Nzabonimana w’imyaka 25 wari ukiri ingaragu, ngo yari asanzwe ari umujura ushakishwa cyane n’inzego z’umutekano yarashjwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane arapfa.

Polisi y’igihugu mu Karere ka Ngoma yarashe uyu musore umusore yahamije ko yari asanzwe ari umujura ruharwa kandi ushakishwa n’inzego z’umutekano

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko ejo kuwa gatatu hari imodoka ya Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yariho ijyana za mudasobwa ku bigo by’amashuri.

Ngo yari ifite mudasobwa zo mu bwoko bwa ‘laptop’ 260 ivuye Gasetsa (mu Murenge wa Remera, Akarere ka Ngoma) imaze kuhasiga 100, izindi bazijyana mu mujyi Kibungo, nibwo ngo Nzabonimana n’itsinda bakorana bashobora kuba baruriye imodoka, bibamo mudasobwa ariko abatwaye imodoka ntibamenya igihe bayuririye n’ukuntu bazikuyemo.

Abakozi ba MINEDUC ngo bageze aho bari bagiye mu Mujyi wa Kibungo, babaze mudasobwa basigaranye basanga haraburamo indwi (7). Ngo bahise batanga ikirego kuri Polisi, ihita itangira iperereza. Gusa, ngo Polisi mu gutangira iperereza yahise itekereza uriya musore kuko ariwe ukuriye abandi bajura.

IP Kayigi ati “Bitewe n’uko bari batangiye kuzishakira amasoko, amakuru yaramenyekanye, uyu munsi mu gitondo Abapolisi bajya iwe kuhasaka, kubw’amahirwe ziranahaboneka.”

Abapolisi bamufata, bamujyanye ngo anabereke abo bakorana, ariko Nzabonimana ngo kubera ko azi neza n’izindi Dosiye asanzwe afite, n’ukuntu yashakishwaga, ngo yashatse kurwanya abamutwaye yifashishije icyuma yakuye munzu.

Kayigi ati “Yashatse kubacanganyukisha kugira ngo abacike, yashoboraga kuba yanabambura imbunda kandi muri iki gihe ntabwo wamenya, umuntu ashobora kuba azi imbunda utabizi akaba yakugirira nabi.

Ubwo rero urumva kubera uko kuntu yari yarigize ruharwa yumva ko atakoreka,…Kandi si ubwa mbere yari agerageje gutoroka, na mbere hari ubwo bigeze kumufata aratoroka, yari azi ko n’ubu bishoboka, Ubwo rero muri uko gushaka kubatera icyuma niho bamurasiye.”

Uyu musore ngo yarashwe ahagana mu ma saa moya za mugitondo, kandi Polisi ikomeje gushaka abandi bagize itsinda bakorana.

IP Kayigi avuga ko Nzabonimana yari asanzwe ashakishwa n’inzego z’umutekano kuko ngo ari umujura wari warigize ruharwa mu gace hose.

Ati “Hari n’imifuka y’amafumbire na none yigeze futirwa iwe yapakuruye imodoka, yari muri ba bajura bapakurura imodoka, batobora amazu, bavoma amavuta y’amamodoka aho aparitse za mazutu, ariko yari yarabimenye ko ashakishwa noneho akajya agenda yigamba, yarigize ruharwa ngo umuntu uzamwitambika imbere, ngo mbere y’uko afatwa azabanza amuhe isomo, ku buryo abayobozi b’ibanze aho atuye bari barahahamutse.”

Kayigi aboneraho gusaba abaturage kujya birinda kurwanya inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwabo aho gushaka kubarwanya mu gihe hari ibyo babasabye gukora.

Polisi kandi ikavuga ko mu bihe nk’ibi by’impera z’umwaka usanga hari abantu benshi bashaka ku ngufu amafaranga yo kuzinezeza, ugasanga bamwe bagiye kwiba mu mirima, abandi bakajya kwiba mu nzu z’abantu amatungo, n’ubundi bujura, igakangurira abaturage kwirinda ubujura, kuko nta mpamvu yo kugira ngo ubuze umuturage umutekano ngo kuko akurusha imitungo, ahubwo ko ibyo wifuza wabikorera n’amaboko yawe.


Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 24/11/2016
  • Hashize 8 years