Ngoma: Nkongwa iraca amarenga yo kuzongera kwibasira igihingwa cy’ ibigori

  • admin
  • 22/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Nkongwa yadutse mu Rwanda umwaka ushize ikomeje kugaragara mu karere ka Ngoma mu mirima y’ikibaya cy’uruzi rw’akagera ihingwa n’abaturage hafi yabose batuye umurenge wa Jarama ndetse n’abatuye ikirwa cya Mazane.

Abo bahinzi bakomeje kugira impungenge ko iyo nkongwa iri kugaragara mu gihingwa cy’ibigori bahinze, ishobora kutazorohera umusaruro mwiza w’ibigori bari kwitegura kuzahinga muri nzeri uyu mwaka.

Tuganira numwe mu bahinzi twahasanze witwa Ngarukiye jean aime wo mu murenge wa Jarama Akagali ka Jarama Umudugudu wa Kabeza yatubwiye ko nubusanzwe atariho bahinga ibigori byinshi ariko bikaba ari amarenga yuko nkongwa ishobora kuzibasira imirima basanzwe bahingamo ibigori imusozi.

Yagize ati”N’ubundi ahangaha urabona ko nubwo wenda tuhahinga cyane ibigori ariko ntabwo aricyo tuba twitayeho cyane kuberako dukunda guhinga ibishyimbo ariko n’ukuvuga ngo igasozi kubera ko twaringanije ubutaka bikaba ngombwa ko abaturage duhinga igihingwa kimwe cy’ibigori.

Ubu icyo tugiye gukora ni ukwitegura neza kubera ko ibi biriguca amarenga hano mu kibaya imusozi bizaba bikaze, ariko uko umuntu ari gutegura ifumbere ndetse n’imbuto ni nako tugiye gutegura uko imiti izaboneka kugira ngo imyaka izazamuke icyo gikoko(nkongwa) kitarimo”.

Ngarukiye akomeza avuga ko hatagize icyakorwa mw’ ihinga bitegura muri nzeri , ngo kubona umusaruro w’ibigori bakunze kubona ku bwinshi bizaba bigoye.

Ati” Mu kifuzo cyacu nk’abahinzi turabasaba kandi twifuza ko imiti izaza kare nkuko dusaba ifumbere ngo ize kare, imbuto ize kare n’imiti nayo izaze kare kugirango dutere, niturangiza gutera bigatangira kumera dutere niyo miti kuko tuzaba twayibonye kare”.

Asoza asaba ubuyobozi kubafasha imiti ikaboneka kare kuko batayibonye kare ntacyo byaba bimaze.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Jarama kuri iki kibazo bwatangaje Muhabura.rw ko bakizi kandi ko bari kugerageza kugicyemura nk’uko ushinzwe ubuhinzi mu murenge Haringanji Guiliome uhagarariye umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge kuko we ari mu kiruhuko yabidutangarije.

Ati”Ikibazo turakizi tumaze Iminsi tukirwanya twagiyeyo n’abajyanama b’ubuhinzi dutera imiti , dukora ubukangurambaga mubahinzi nabo , kuberako tutabona imiti ihagije yo kuhatera urabona ko ari hanini .tubagira inama tubereka umuti tubereka ko utanahenze bajya bifatanya kuko ibigori atari byinshi ari ibyo bateye mu bishyimbo”.

Yongeraho ko ari ikibazo kizwi bari gukurikirana kugirango ntikizabe imbogamizi mw’ihinga bitegura muri nzeri.

Ati”Ni ikibazo kizwi turi gukurikirana kinakomeye cyane kuko tutayirwanyije ubungubu, byazagera mu kwa cyenda(nzeri) mu kwacumi(ukwakira) gutyo.. kuko ibigori by’imusozi bamaze kubitera biba ari byinshi cyane ntabwo twabona uko tuyirwanya.”

Asoza avuga ko bagiye kuyirwanya kuburyo izacika burundu bikazagera mu kwa cyenda itaharangwa.

Kuri ubu ingamba bafite ni ukubanza bakarwanya iriya yo mu kibaya kugirango itazadukira imusozi ndetse no gukangurira abahinzi kwitegura guhinga ibigori ari nako bitegura kugura uwo muti mugihe inyunganizi ya RAB yaba itabonetse ariko babakoreye ubuvugizi ngo uwo muti uzaze muri gahunda ya nkunganire.

Yanditswe na HABARUREMA Djamali/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/08/2017
  • Hashize 7 years