Ngoma: Madamu Harerimana Fatou, yakuriye inzira k’umurima abagabo bagifite imyumvire idahwitse

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 6 years

Ubwo yasuraga akarere kangoma by’umwihariko umurenge wa Sake ahabereye umugoroba w’ababyeyi udasanzwe ,visi bakigendera k’umuco wa cyera ko inshingano yo kurera umwana yihariwe n’umugore gusa ikindi abasobanurira ko hari itegeko rihana ababyeyi bombi bataye inshingano zo kurera umwana hatitawe ko ari umugabo cg umugore.

Bamwe mu bagabo bumva ko inshingano bafite mu rugo ari ugushaka amafaranga,gushaka ibitunga urugo ndetse n’ibindi ariko hakaba hari inshingano yo kurera umwana batajya bikoza ngo kuko yihariwe n’umugore.gusa ibi iyo bigenze gutya nta bufatanye buhari mu kurera umwana ku mpande zombi usanga uwo mwana ahura n’ibibazo bitandukanye nko kugira umwanda n’ibindi kuburyo umugore mu rugo atibwirije ngo asukure umwana haba kumwoza no kumumesera imyenda,umugabo ntabyo yakora.

Nkuko uwitwa Mahirane utuye mu mudugudu wa Nyagasozi akagali ka Gafunzo umurenge wa Sake, avuga ko atakoza umwana cg ngo amumesere ngo ahubwo ibyo bireba umugore aho agira ati”Njyewe ndi umugabo ntabwo ndi mutima w’urugo si nzajya koza umwana no ku mumesera,ahubwo icyo ndwana nacyo n’imyenda y’ishuri n’ikaye n’ibitunga umwana n’urugo”.

Gusa kuri iyi ngingo visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa sena madame Harerimana Fatou ntiyemeranywa n’abagabo bagifite imitekerereze nk’iyo kuko mu rwego rw’amategeko ababyeyi bafite inshingano zo kurera abana babo bombi aho yagize ati”Ababyeyi bahanwa n’amategeko mugihe bataye inshingano zabo zo kurera abana ntabwo bahana umwe. Niba mwembi mwarataye inshingano zo kurera umwana amategeko arabahana mwembi ntareba umugore cg umugabo kuko iyo dukora amategeko nti tuvangura .nta nshingano duha umugore nta n’inshingano duha umugabo, ari ababyeyi bombi imbere y’amategeka barareshya ku nshingano z’urugo ku bana babo.niba uri umubyeyi w’umugabo, umugore wawe akaba afite intege nke adashobora kumesera umwana ndetse no kumukarabya, ese ko wa mwana ari uwawe umukarabije waba iki ?haricyo bikugabanyiriza ku kuba umugabo? ariko mu rwego rw’amategeko ababyeyi mufite inshingano zo kurera abana banyu iyo mwazitaye amategeko arabahana”.

Akomeza agaragaza ko iyo umubyeyi yitaye k’umwana we byongera urukundo umwana agirira umubyeyi agira ati”Niba ugiye ku mukarabya kuriya umukarabya umwitaho, umwana aragusekera akongera urukundo.niba ugiye kumugaburira iyo umugaburira akureba mu maso muganira , yishima abona ko umubyeyi amwitayeho, nirwo rwa rukundo umwana agenda yongera kumubyeyi”.

Asoza asaba abagabo kwikuramo imyumvire yokumva ko hari inshingano zagenewe abagore gusa ahubwo bakorere hamwe kuko mu mategeko y’urwanda ntaho byanditse ko umugore yakora imirimo runaka cg ngo agire inshingano yihariye.






Yanditswe na Habarurema Djamali/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 6 years