Ngoma: Kung-fu Karate ya hinduye byinshi ku bana

  • admin
  • 12/07/2017
  • Hashize 7 years

Mu gikorwa cyo Kumurika imidari begukanye mu marushanwa atandukanye, abakina umukino wa Kung-fu Kararete mu karere ka Ngoma bibumbiye muri club yitwa Black Eagle,Muri sale y’Akarere imbere y’Ababyeyi babo ndetse n’Abayobozi batandukanye bagaragaje ko uwo mukino wateye imbere ari nako ababyeyi bafite abana muri iryo tsinda ,bishimira impinduka nziza abana babo bagize harimo kutarwaragurika, Ikinyabupfura ndetse no gutsinda neza Mu’ishuri bitandukanye na mbere.

Wari umuhango wo kwambika k’umugaragaro abana bakina umukino wa Kung-fu bibumbiye mu’itsinda ryitwa Black Eagle ribarizwa mu karere.

Nkuko byagiye bigarukwaho n’Ababyeyi barerera muri iryo tsinda harimo na Meya w’akarere ka Ngoma ,nuko bishimira ibyiza uwo mukino watumye abana babo bageraho kandi by’ingenzi.

Uwitwa Ndagijimana j. Damascene yabitangarije Muhabura.rw,ngo umwana we byatumye ajijuka kuburyo atakitinya, byamurinze indwara ndetse n’ibindi byinshi yungukiyemo muri uwo mukino aho yagize ati”Iyo ndebye ntaburwayi akunda kugira nk’ibyo kurwaragurika nka mbere,mbona n’amasomo ayatsinda,nkabona byaratumye abasha kujijuka ubundi mbere yabaga acecetse cyane ariko ubona ntakibazo afite”. asaba abandi babyeyi ko bakitabira gushyira abana babo muri uwo mukino.

JPEG - 197.9 kb
Ababyeyi bishimana n’Abana babo

Havugimana Emmanuel,Directeur tekinike w’umukino wa Kung-fu Ku rwego rw’igihugu ,Yashimiye akarere ka Ngoma aho yakomeje avuga ko ariko karere Gakunze kwegukana imyanya ya Mbere mu amarushanwa y’i Gihugu aho kegukana ibihembo byinshi kurusha ubundi burere,agira ati”Muturere dukorana twose, urebye Ngoma iza ku mwanya wambere cyane cyane ko bafitemo abana benshi kandi umukino wacu wubakiye ku bana bato cyane kuko aribo bazawukora igihe kinini,rero abandi baza inyuma ya Ngoma ni umugi wa Kigali kuko uturere twawo natwo turitabira cyane”.

Akomeza ashishikariza n’abantu bakuru ko bakitabira umukino aho ukinwa n’abafite kuva ku myaka kuva kuri 4 kugeza ku myaka 100.ndetse ngo ni umukino wigisha ikinyabupfura.

Mu’ ijambo Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis, yageje kubari bitabiriye ibyo birori,yatangiye ashimira ababiteguye cyane cyane Black Eagles ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-fu kuberako bafasha ababyeyi gutoza abana umuco n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

JPEG - 139.6 kb
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis

Yongera gushimira club eagle s ishema ikomeje guhesha agaciro akarere asaba nayandi matsinda y’imikino kurebera kuri iryo tsinda agira ati”Bariya bana bamaze gutwara imidari yo murwego mpuzamahanga,mugihe izindi discipline zishobora kugenda tukazategereza ibikombe tukabiheba,ababana ba kung-fu bamaze gutwara imidari yo murwego rwa east Africa” Yogeraho ko ibyo bihembo byose bya zamuye izana rya Ngoma agira ati”Niba black eagles yarazanye imidari ine ivuye muri ayo marushanwa ya east africa,kandi ikaba ibarizwa mu karere ka Ngoma,it’s our brand name!,ni izina rya Ngoma ryazamuwe muri east Africa.”

Asoza ashimira ababyeyi bagize neza kubyarira u Rwanda kuko bari guhesha akarere bavukamo ndetse n’u Rwanda.

Yanditswe na Habarurema Djamali/Muhabura.rw Ngoma

  • admin
  • 12/07/2017
  • Hashize 7 years