Ngoma: Ikamyo yagonze umumotari n’uwo yari atwaye bahita bitaba Imana

  • admin
  • 09/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri iki gicamunsi cyo ku Wambere mu masaha ya saa cyenda mu murenge wa Kibungo Akagari ka Mahango umudugudu wa Rebezo habereye impanuka ikamyo ikora muba bayapani bakora imuhanda igonga umumotari ahetse umugenzi bahita bitaba Imana.

Umushoferi w’iyi modoka Bunani Jean de Dieu yagonze umumotari Munyehirwe n’uwo yari atwaye ariwe Tuyisenge bombi bari baturutse Rukira ari naho bakomokaga nk’uko ibyangombwa byabo byabigaragaje.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo Kanzayire Consolee yabwiye Muhabura.rw ko iyo mpanuka yabereye mu gasantere ka Rebezo aho umumotari yagiye kunyura ku ikamyo yari iri mbere ye ku bw’amahirwe macye agahurirana n’imodoka yindi igahita imugonga kuburyo we n’uwo yari atwaye bahise yitaba Imana.

Yagize ati”Nahageze impanuka yabaye déjà… ku buryo ntakubwira ngo yatewe niki.Gusa nahageze ndakurikirana menya ko umumotari wari uhetse umugenzi […..] imbere ye hari ikamyo nini zimwe zijya Tanzania imbere nanone harimo hazamuka ibeni itwara umucanga muri iriya kampanyi y’abayapani ikora umuhanda.Ubwo ikamyo yari irimbere y’umumotari yarigiye guhagarara ku gasantere ka rebezo.umotari mukudepasa[kunyura ku ikamyo] yakubitanye naya beni yazamukaga ruguru,nuko aba yinjiyemo bombi bahita bapfa ako kanya”.

Kanzayire yakomeje avuga ko umusheferi wari utwaye iyo kamyo yahise aburirwa irengero kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru yari ataraboneka.

Gusa andi makuru aravuga ko hari n’indi modoka yo mu bwoko bwa coaster nayo yagonzwe niyi kamyo y’Abashinwa mu murenge wa Rukira umushoferi akitaba Imana ibi bikaba byabaye mbere y’uko uyu mumotari ndetse n’uwo yari ahetse bagongwa bikabaviramo kwitaba Imana.


Yanditswe na Youssuf Ubonabagenda /Muhabura.rw

  • admin
  • 09/07/2018
  • Hashize 6 years