Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA mu Karere ka Ngoma buramenyesha Abacitse ku’Icumu rya Jenoside ya korewe Abatutsi , bafite ababo bazize Jenoside.
Imibiri yabo ikaba yar imuwe aho yari ishyinguye hatameze neza mu Mirenge ya : KIBUNGO , KAZO, RURENGE, REMERA , na handi ko Umuhango wo Kwibuka no gushyingura mu cyubahiro iyo Mibiri mu Rwibutso rwa Jenoside rwa KIBUNGO , Uteganyijwe ku cyumweru Tariki 21/08/2016 Guhera Saa tatu ( 09h:00 am) za Mugitondo .
Uyu Muhango ukazabanzirizwa n’Ijoro ryo Kwibuka rizaba kuwa 20/08/2016 ku Rwibutso rwa KIBUNGO guhera saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba (17h:00 pm).
Umuryango IBUKA uboneyeho no gutumira abandi bose batuye mu Karere ka NGOMA n’ ahandi hose kuzaza kwifatanya muri uwo Muhango .
Murakoze.
Bikorewe I Ngoma ,kuwa 16/08/2016
Umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu karere ka Ngoma
Gihana Samson
Inkuru Iheruka
Recover your password.
A password will be e-mailed to you.