Ngoma: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miliyoni 4 n’igice

  • admin
  • 26/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi mu murenge wa Kibungo akagari ka Karenge,Ku bufatanye na Polisi ikorera mu karere ka Ngoma,ubuyobozi bw’akarere bwangije ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye byakuwe mu ngo z’abaturage.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis ndetse na Polisi aho batwitse ibyo biyobyabwenge byiganjemo inzoga z’inkorano,kanyanga ndetse n’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iBurasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yabwiye umunyamakuru wa Muhabura.rw ko hatwitswe ibiyobyabwenge byo mu moko atandukanye nk’urumogi n’ibindi byari bifite agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

CIP Kanamugire yagize ati”Hatwitswe ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Tangawizi jus uducupa tungana ni 1536 bihwanye na litiro 384,kanyanga litiro 80,Canibbis cyangwa urumogi rungana n’ibiro 165 ndetse n’ibindi biyobyabwenge byo mu bwoko bwa radiant jin bihwanye na litiro 12,byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 4557700 y’u Rwanda”.

Yagiriye inama urubyiruko avuga ko rugomba kwirinda kwishora mu kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge kuko byangiriza ubuzima bwabo ndetse n’ejo hazaza habo.

Byatwikiwe imbere y’imbaga y’abaturage batuye mu kagari ka Karenge banagirwa inama yo guhagarika kubicuruza no kubikoresha kuko ingamba zo kubihashya zirahari kandi uzajya abifatirwamo ntakabuza azabihanirwa.

Ibi biyobyabwenge byatwitswe ni ibyakusanyijwe bivanywe mu mazu y’abaturage bo mu murenge wa Kibungo bitwikirwa mu kagari ka Karenge aho ababicururizaga bamwe ubu bari mu maboko ya Polisi.


Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis ndetse na Polisi bari muri icyo gikorwa cyo gutwika ibyo biyobyabwenge
Ibyatwitswe byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 4.557.700 y’u Rwanda
Byatwikiwe imbere y’imbaga y’abaturage batuye mu kagari ka Karenge banagirwa inama yo guhagarika kubicuruza no kubikoresha

IBYO DUKORA WABISANGA HANO HASI


Yanditswe na Ubonabagenda Youssuf/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/05/2018
  • Hashize 6 years