Ngoma: Habonetse undi murambo w’Umusore watoraguwe hafi y’ikiyaga cya Sake

  • admin
  • 21/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu murenge wa Rukumberi akagari ka Ntovi umudugudu wa Rwamibabi habonetse umurambo w’umuntu w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 yari yahatawe n’abantu bataramenyekana ariko bahise bamujyana mu bitaro bya Kibungo gukorerwa isuzuma ngo bamenye icyaba cyamwishe ndetse nabo bahamutaye.

Uyu yabonetse mu murenge wa Rukumberi mu kagari ka Ntovi umudugudu wa Rwamibabi ku wa Gatandatu tariki ya 17 mbere y’uko haboneka undi murambo w’umugore mu murenge wa Sake mu kagali ka Nkanga.Uyu musore bamusanze aho yari ari yambaye ubusa nkuko byemezwaga n’abanyerondo bahamusanze ariko bakaba bacyeka ko yaba yarahazanywe n’ivatitiri ikamuta aho.

Muhabura.rw ivugana n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Kirenga Providence yemeje aya makuru ariko yirinda gutangaza byinshi kuko hagitegerejwe ibizava ku bitaro aho yagize ati”Nayo iyo kese yarabaye ariko nawe yajyanywe mu bitaro bya kibungo gukorerwa isuzumwa.Ntabwo turamenya icyamwishe kuberako inzego zibishinzwe baba bagikurikirana kugira ngo batohoze bamenye icyamwishe”.

Umuvugizi wa police mu ntara y’iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko aribyo koko uwo muntu yahabonetse ariko yahise ajyanwa gukorerwa isuzumwa kandi ko iperereza rigikomeje agira ati”uwo musore koko yarahabonetse icyakozwe nuko yahise ajyanwa ku bitaro gukorerwa isuzuma ibindi bizatangazwa nyuma yaryo kuko iperereza riracyakomeje.”

Mu cyumweru gishize mu karere kose ka Ngoma hagaragaye abantu babiri bitabye imana mu buryo butazwi ndetse hakaba hatari hamenyekana imiryango yabo ndetse naho bakomoka.Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare hatoraguwe umurambo w’umusore ndetse ku cyumweru tariki 18 Gashyantare hatoragurwa umurambo w’umugore.

Soma inkuru bifitanye isano
Ngoma:Habonetse umurambo w’umugore mu ishyamba ahamaze iminsi itatu
http://muhabura.rw/amakuru/ubuzima/article/ngoma-habonetse-umurambo-w-umugore-mu-ishyamba-ahamaze

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/02/2018
  • Hashize 6 years