Ngoma: Habarugira yasimbutse urupfu nyuma yo gucumbikirwa n’Umuyobozi akaza gushaka ku mwica

  • admin
  • 17/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Habarugira yasimbutse urupfu nyuma yo gucumbikirwa n’Umuyobozi akaza gushaka ku mwica mu’injoro , Mu gitondo cyo ku wa 12 ugushyingo n’ibwo uwitwa Habarugira Abdulikarim ufite imyaka 23 y’amavuko, yavanywe mu kizu kitabamo abantu giherereye mu Mudugudu w’Isangano mu Kagali ka Rukoma nyuma yo gukorerwa ihohoterwa bamunigaguye bikomeye ndetse ya mburwa amafaranga ibihumbi 127200 y’u Rwanda aho yari yaraye ku wushinzwe umutekano mu mudugu wa Rwanyabiranga akagali ka Gafunzo umurenge wa Sake, nyuma ajugunywa mu kagali ka Rukoma umudugudu w’isangano nko muri kilometero n’igice kuva aho yaraye nkuko twabitangarijwe n’abaturage batandukanye batuye muri utwo tugali twombi.

Habarugira Abdulikarim wa korewe iryo hohoterwa Yabwiye MUHABURA.RW ko yaturutse iwabo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira akagali ka Karengera umudugudu wa Rubanga,aje mu karere ka Ngoma umurenge wa Sake kuhakorera imirimo y’ubucuruzi ariko ahageze bu mwiriraho ndetse nuwo yari aje asanga witwa Claude amutwara telephone bimuyobeye ashaka aho arara nibwo yagize ati’’Nka saa kumi nebyiri bishyira saa moya z’umugoroba , nagiye gusaba icumbi K’Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwanyabiranga anyima icumbi nerekeza ku wushinzwe umutekano witwa Mporendamuke, hagati ya saa mbiri na saa mbiri n’igice maze ararimpa ariko muhaye ibihumbi bitanu(5000frw).’’



Habarugira akomeza ko nyuma yo kuyamuha yamwinjize munzu,ngo ntabwo byamugendekeye Neza kuko hashize iminota mike nyiri nzu amaze guherekeza umushyitsi wari wari wamusuye yagarukanye n’abantu bamugirira nabi, yagize ati” Yagarukanye n’abagabo bane nawe wa gatanu bambaye imyenda ibahisha amaboko ndetse n’isura, bahita bamuPfata bamuPfunga umunwa ndetse ba Nkubita ikintu kinsinziriza na kangutse ndi kwa muganga nanjye ntabwo nzi uko yahageze’’

Abaturage batuye hafi yaho yatse icumbi, bavuga ko bamubonye ndetse ababaza Ku muyobozi w’umudugudu barahamwereka maze nawe ahita amwohereza kuwushinzwe umutekano aramucumbikira ariko ngo ntibazi uburyo yageze muri icyo kizu yanigaguwe agahita ajyanwa kwa muganga I Rukoma.ikindi ngo n’uko batamenya Neza umubare w’amafaranga yari afite ariko icyo bemeza nuko yaraye ku wushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rwanyabiranga witwa Mporendamuke.

Umunyamakuru wa Muhabura.rw yageze aho bamusanze bamutabara mu kandi kagali kari nko muri kilometero n’igice kuva aho yari yacumbikiwe, yaganira n’umwe mubamusanze muri icyo kizu arinawe kandi ushinzwe umutekano mu mudugudu w’Isangano utarashatse ko Amazina ye tuyatangaza atubwira ko yasanze amerewe nabi atavuga ndetse akuka ari gake,agira ati”Abantu bahageze bwa mbere nibo badutabaje,baraza barampamagara ndahagera mu gitondo,nsanga ameze nabi,ubwo twihutiye kumujyana kwa muganga turavuga duti reka dukore ubutabazi bw’ibanze Wenda Leta ikore ibyayo nyuma”.

Akomeza avuga ko, uko byari bimeze n’uko hari abantu bahamutaye bamugiriye nabi agira ati”Ariko urebye ni abantu bamutayemo gusa ibyo bamukoze byose ntabwo byagaragaraga ariko wa bonaga yitsa akuka kanyuma, yamaze nk’iminsi ibiri atavuga ari kwa muganga mbega wa bonaga ari nk’umuntu warangije “.

Muhabura.rw iganira n’ Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Sake Madamu Mukayiranga Marie Groliose,yavuze ko iby’uwo muntu Wahohotewe abizi kandi ngo biri mu maboko ya Police sitasiyo ya Sake agira ati”Turacyarimo gukora Iperereza kugirango tumenye uko bimeze ,ubwo rero guhita umuntu atangaza, kandi Iperereza rikirimo gukorwa kwaba ari ukuryica”


Umuyobozi w’umurenge wa Sake, Mukayiranga Gloriose

Akomeza avuga ku byerekeranye no kwamburwa amafaranga ko nabyo birigukorwaho iperereza ngo bamenye ukuri nyako kandi ngo mu bacyekwa ko bihishe inyuma yibyo umwe yarafashwe afungiye kuri station I Sake mugihe hagikorwa Iperereza ngo hamenywe niba ibyo urega avuga aribyo ndetse nogushakisha abandi babyihishe inyuma.

Kuri ubu Habarugira acumbitse k’ umugiraneza Wabashije kumwitaho mugihe k’ iminsi ibiri yamaze mu bitaro bya Rukoma( sake) ndetse mugihe agitegereje ibizava mu iperereza ari gushaka uburyo yajya kunyura mu cyuma I Kibungo.


Inzu bamutayemo bazi ko ba mwishe



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/11/2017
  • Hashize 6 years