Ngoma : Gihana Samson uhagarariye Ibuka Yatangaje ko urwibutso rushya ruje guhoza amarira y’abarokotse Jenoside

  • admin
  • 22/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Imibiri 18 382 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya rwo ku rwego rw’akarere, ruherere mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma.

Mu gikorwa cyo gushyingura iyi mibiri mu cyubahiro cyabaye ku wa 21 Kanama 2016, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis, yagaragaje ko ubufatanye ari bwo bwatumye urwo rwibutso rwubakwa hagamijwe ko ruba ububiko bw’ibimenyetso n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imibiri yashyinguwe muri uru rwibutso yimuwe aho yari ishyinguwe mu nzibutso zitari zimeze neza zari mu mirenge ya Kibungo, Kazo, Rurenge, Remera n’iyindi. Ibikorwa byo kuyimura byatwaye asaga miliyoni 41 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gihana Samson uhagarariye umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu karere ka Ngoma yavuze ko ruje guhoza amarira y’abarokotse Jenoside, bahoraga bifuza ko ababo baruhukira ahantu heza.

Ati “Uyu munsi ni andi amateka yanditswe mu karere kacu, twajyaga duhagarara aha ngaha dusaba ko abacu bashyinguwe nabi bashyingurwa mu cyubahiro, ariko uyu munsi abarokotse Jenoside ndizera y’uko imitima itangiye kururuka kubera ko twahoranaga amarira atemba, none uyu munsi turareba aho ababyeyi bacu bari, turumva dufite icyizere kandi turanezerewe, nta kindi twakora uretse gushimira.”

Nyirihirwe Emile wavuze mu izina ry’abarokokeye i Kibungo yavuze ko ashimira ingabo za FPR Inkotanyi zamutabaye na bagenzi be babashije kurokoka, agaragara ko kuba abo mu miryango yabo kuri ubu bashyinguwe mu cyubahiro ari ikintu cyiza, kuko baruhukiye aheza.

Dr. Bizimana Jean Damascène Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yagarutse ko mateka n’inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, Akarere ka Ngoma gaherereyemo by’umwihariko habayeho kwica Abatutsi mu bugome ndengakamere, bakajugunywa mu byobo, abandi bakajya kujugunywa ku Rusumo.

Yashimiye ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahagaritse Jenoside, asaba ibitabiriye iki gikorwa gufatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda rw’amahoro.

Ati “Ndabahamagarira gushyira hamwe, tugashyikigira ubuyobozi bwavanyeho ingengabitekerezo, bukubaka ubunyarwanda, bukaduha igihugu twishimiye, twese dufitemo ishema. Dushyingure aba bantu bacu, izi mfura duherekeje twubuka indangagaciro zazirangaga tuzigendereho dukomeze kubahesha ishema aho bari hose, kugira ngo batubere urumuri rugana aheza.”

Uwamariya Odette Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba yashimiye inzego z’ubuyobozi zirimo CNLG na Ibuka zatekereje gushyiraho politiki yo gushyiraho inzibutso nke ariko zikozwe neza, ku buryo buha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, zikaba n’ububiko bw’amateka.

Yagize ati “Turumva natwe bidushobokeye ku rwego rwa buri karere, dushoboye kugira inzibutso nziza nk’uru dufite hano rwa Kibungo, byaba byiza cyane; kandi niyo ntego dufite. Ndakangurira abarokotse ko iyi gahunda yo kugira nibura ku rwego rw’akarere inzibutso 2-3 zikozwe neza, byadushimisha kandi bigaha icyubahiro abacu.”

Imirimo yo kubaka igice cya mbere cy’uru rwibutso yatangiye mu Kwakira 2015, isozwa muri Mata 2016, irangira itwaye amafaranga agera kuri miliyoni 115 z’amafaranga y’u Rwanda.


Imibiri isaga ibihumbi 18 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 yimuriwe mu rwubutso rushya rwo ku rwego rw’akarere ka Ngoma


Gihana Samson uhagarariye umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu karere ka Ngoma

Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/08/2016
  • Hashize 8 years