Ngoma: Abaturage baratunga agatoki abayobozi muri njyanama y’akarere bababeshye amazi meza

  • admin
  • 06/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abaturage batuye mu mudugudu w’Agatare mu kagali ka Nkanga mu murenge wa Sake, bavuga ko bamaze imyaka n’imyaniko batagira amazi meza bivomera ibirohwe, ariko ngo Basabwa amajwi,n’abashaka kujya muri njyanama y’akarere bakabasezeranya kubakorera ubuvugizi kugira ngo babone amazi meza bityo bagacika kuvoma ibirohwe, ariko ngo baheruka babatora ndetse bakanashyika ibyo kubavuganira ntubibabaze kuko icyo bapfa nuko bahabwa amajwi baba bacyeneye kuburyo hari n’abo batunga agatoki ko ntacyo babamariye kandi barabahaye kwicara mu karere.

Iki kibazo cyo kuba bavoma ibirohwa kimaze imyaka n’imyaniko dore ko nta muyobozi numwe mu karere utakizi.Ikindi kandi ngo nuko hari bamwe mu bayobozi bari muri njyanama y’akarere bahageze bishakira amajwi muri ako kagali by’umwihariko uwo mudugudu w’Agatare aho babasezeranyaga ko nibabatora bazabavuganira ku kibazo cyo kuvoma ibirohwa kigacyemuka. Ariko bashyika ku ntebe bagaterera agati mu ryinyo nkuko byemezwa na bamwe mu batuye muri aka kagali

Dusenge Valence utuye mu murenge wa Sake akagali ka Nkanga umudugudu w,Agatare yagize ati” Hari abayobozi bagenda batwizeza ko aya mazi azaba amateka bakaduha amazi meza. Urugero na tanga ni aba bajyanama nyobozi dutora ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’akarere. iyo bari kwiyamamaza badusezeranya rwose ko amazi tuzayabona hafi. Ariko kugeza nubu turacyanywa aya mazi mumaze kwibonera”.

JPEG - 162.4 kb
Uyu n’Umwana w’imyaka irindwi ukora urugendo rungana n’iminota 30 ajya kuvoma aya mazi mabi

Dusenge Yungamo ati”No kwiyamamaza kuri iyi manda irimo abakandida bose twari dufite batwizezaga ko ni turamuka tubatoye neza aya mazi tuzayasezeraho.Twari dufitemo umukandida witwa Rutsobe Michel,uwitwa Reandre ndetse na Kanobana. bose batwizezaga ko uwo tuributore ayamazi azayagira amateka”.

Muri abo uwuri muri njyana y’akarere abaturage bavuga ko ntacyo yabamariye ahubwo yababeshye ni uwitwa Kanobana nawe yakuye amajwi muri uyu mudugudu akabizeza kuzabavuganira ariko byaranze.Gusa baza babashimira ngo batoye neza ariko amazi babasezeranyije habishywe.

Undi muturage yagize ati“Buri wese aza atubwira ko amazi agomba kuboneka.Icyo kibazo cy’amazi kimaze nigihe kinini. Ni ikibazo kitubogamiye cyane, mureba namwe ukuntu amazi ameze .Naba karere turakibabwira bakatubwira ngo turaje tukibagerezeyo, ariko bikagera aho tugaheba.Umuyobozi wese uje ntawe tutakigezaho, ariko ikibazo cy’amazi cyabaye ingorabahizi”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko ubushobozi aribwo kibazo,ariko ku rundi ruhande nabo babona ko mubyukuri abo baturagi bayacyeneye.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis yagize ati”Ntabwo ubushobozi buhari ngo buri wese muri uyu mwaka umwe avome kuri metero 500,ariko mu karere ka ngoma twavuga wenda igipimo tugezeho nubwo urugendo rukiri rurerure, twavuga ko turi ku gipimo cya 84% ariko dukurikije icyo twifuza nuko buri muturagi yakabaye avoma kuri metero 500 ugereranyije n’aho atuye. Aba nabo barabicyeneye.Amazi ari ku muhanda uvuye ahangaha aho bafite za kano(amavomo),hari ibirometero byinshi”.

Asoza agira yizeza abaturage nubwo yirinze yirinze gutangaza igihe,ko nk’akarere kagiye kubakorera ubuvugizi ikibazo kigacyemuka agira ati“Kugira ngo abantu bagire ubuzima bwuzuye buzira umuze nuko bagira amazi meza.Dukoresheje imbaraga zacu,imbaraga z’akarere mu buryo bw’ubushobozi ariko tunakoze n’ubuvugizi nuko twifuza ko na hano haba amazi”.

Gusa nubwo aba baturage bataka ko bafite ikibazo cy’amazi,muri uyu murenge wa Sake muri aka kagali n’ubundi niho hari pompe yohereza amazi mu mirenge ya Rukumberi na Jarama hari ibirometero byinshi kuruta aho uwo mudugudu w’Agatare uri.

JPEG - 245.9 kb
Amazi mabi abaturage bavoma


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/02/2018
  • Hashize 6 years