Ngoma: Abaturage barasaba ingurane y’ibyangirijwe n’ikwirakwiza ry’amashanyarazi
- 31/05/2018
- Hashize 7 years
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma barashyira mu majwi ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG kutabaha ingurane y’ibyangirijwe mu gihe bahatangaga umuriro w’amashanyarazi. Nkuko byemezwa na bamwe batuye muri uyu murenge.
Avugana na Muhabura .rw Ngarukiye Jean Aime, utuye mu mudugugu wa Kabeza, Akagari ka Jarama avuga ko baje bakababarurira bimwe mu byangirijwe , banabasaba gufunguza konti ngo bahabwe amafaranga angana n’ibyabaruwe( ibyangirijwe) ngo barategereza baraheba.
Ngarukiye yagize ati”Ubushize baraje babarura ibiti byangirijwe baratubwira ngo dufunguze konti batwishyure amafaranga ahwanye n’ibiti byacu, baratubeshya ngo bazatwishyura amafaranga twarahebye none nanuyumunsi ibyo umuntu yateye baraza bakabirandura”.
Akomeza avuga ko ibyangirijwe mu murima we harimo ibiti by’imbuto na Gereveriya byose bifite agaciro k’amafaranga y’Urwanda asaga 100,000 RWF.
Niyonkuru Benoit, Umuyobozi wa REG Ngoma yatangarije Muhabura.rw ko iki kibazo batakizi.
Niyonkuru yagize ati” Icyo kibazo ntabwo nkizi, Jarama lines zihari zubatswe 2010-2012. Niba batarigeze bishyirwa byaba byiza baje kuri Branch aho ikorera tukamenya uko tubafasha kugikurikirana. Abenshi barishyuwe kandi nta kibazo cya Jarama twagejejweho”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis avuga ko bari kugikurikirana kandi ko iyo ifishi yujuje neza umuntu arihwa ibyangirijwe
Nambaje Aphrodis ati” Abujuje ifishi bagasinya bikajya muri EDCL, kimwe n’abandi bagiye basimbukwa n’ahandi hose ubu turi kubikurikirana, hari n’abandi bagaragaye ko ifishi zabo zari zarabuze ariko zarabonetse nabo bararihwa”.
Iki kibazo cyo gusaba ingurane y’ibyangirijwe ahagiye hanyura ibikorwa remezo nk’amashanyarazi kimaze igihe kirekire , dore ko kimaze kugaragara mu karere ka Ngoma, Rwamagana ndetse n;ahandi mu ntara y’iburasirazuba.
Yanditswe na Youssuf Ubonabagenda/MUHABURA.RW