Ngoma: Abantu bane(4) bagwiriwe n’urukuta bahita bitaba Imana

  • admin
  • 10/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 9 bishyira ku wa Gatandatu taliki ya 10 Werurwe mu murenge wa Kibungo akagali ka Cyasemakamba umudugudu wa Kabeza ,ubwo imvura yagwaga,abantu bane bo mu muryango umwe bagwiriwe n’igikuta cy’inzu bari bacumbitsemo bahita bitaba imana kuri ubu bari mu bitaro bya Kibungo bajyanywe gukorerwa isuzuma.

Muhabura.rw ivugana n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Kirenga Providence yemeje aya makuru avuga ko iyo mpanuka koko yatewe n’imvura yaguye ni njoro.

Kirenga Providence yagize ati“Ni umugore wari uryamye n’abana be batatu mu nzu. Kubera ko haraye hagwa imvura nyinshi irimo n’umuyaga, haba impanuka inzu ye iguye irabagwira.Byamenyekanye mu gitondo bivugwa n’abaturanyi.Ubu ng’ubu imirambo yabo tukaba twayigejeje mu bitaro bya Kibungo, ubwo izindi gahunda ziraza gukurikiraho nyuma”.

Iyi mvura yateye iyi mpanuka yaguye hati ya saa tatu na saa sasaba z’ijoro,ikaba yahitanye umuryango w’abantu bane harimo umubyeyi witwa MUKANEZA Thacienne ufite hagati y’imyaka 30 na 35 y’amavuko n’abana be batatu aribo IRAKOZE Emmanuel w’imyaka 13 y’amavuko, MUSHIMIYIMANA w’imyaka 5 y’amavuko ndetse na GIRAMATA w’umwaka umwe n’igice w’amavuko.

Aba bari bacumbitse mu murenge wa Kibungo mu kagali ka Cyasemakamba umudugudu wa Kabeza bakaba bari baraje baturutse mu murenge wa Karembo aho bita ku Iperu ho mu karere ka Ngoma.

Yanaditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/03/2018
  • Hashize 6 years