Ngoma: Abamotari barasa kurenganurwa n’inzego zibifitiye ububasha

  • admin
  • 09/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Abamotari bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, barasaba inzego zibakuriye kubarenganura, kubyo abamotari bita ko arakarengane bakorerwa napolice mukubafata konta byangombwa bafite byo futwara ibinyabiziga mumuhanda.

Ubwo umunyamakuru wa Muhabura.rw yasuraga abamotari bo mu karere ka Ngoma, bavuzeko bafite ikibazo Cy’imikorere yabo aho bagaragazako ntabyangombwa byo gutwara moto bafite kandi bamaze amezi Agera kuri 3 bamwe muribo baramaze kwishyurira izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga zizwi nka Authorisation, ariko kubera amabwiriza mashya y’ikigo gishyinzwe gutwara abantu n’ibintu RURA Kivuga ko abamotari bagomba kwishyirahamwe mu ma cooperative ayo mafaranga, kuko nta mu motari wemerewe kwiyishyurira ari wenyine, ibi bikagaragara nk’ikibazo gikomeye kuko hari aho usanga hari umumotari wavuye mu mwuga cyangwa moto yaribwe batazi aho iherereye, bityo kuyibarura kugirango ishakirwe ibyangombwa bitoroha, doreko niyo haba abanya muryango 100 harishyuye 99 ariko umwe atarishyura cyangwa moto yabuze itaraboneka, icyogihe umumotari afatwa nkumuntu udafite ibyangombwa.

Twabajije President w’aba motari mu karere ka Ngoma bwana Hitayezu Jean Bosco atubwira ko icyo kibazo bakizi ariko ko bitoroshye Kukibonera umuti kuko amategeko bagenderaho arimo amananiza menshi kuko kigoranye kubona nkamoto yibwe utazi naho iherereye, akomeza avugako nabo icyo kibazo cyibarenze kuko ba kigegeje kunzego zibiahyinzwe ariko byaranze.




Bamwe mu bamotari baratabaza ubuyobozi

Aganira na Muhabura.rw Umukuru wa Polisi mu karere ka Ngoma ushinzwe ishami ryo mu muhanda Inspector of police IP Sano Theogene , avugako mu nshingano zabo umuntu iyo adafite Autorisation afatwa nk’uwarenze kumategeko yo kuba umuntu utwara ikinyabiziga agomba kuba afite ibyangombwa byose bisabwa, bityo we akemezako police idahohotera abamotari nkuko bo babivuga, aha akaba yavuzeko bagiye baganira kenshi nabamotari babasaba ko babafasha baka babwira nkaho izomoto ziba zaribwe uduce bakeka kugirango police ibafashe kuzigarura, ariko kugeza n’ubu ntabwo abobamotari barabikora. Kuriki kibazo,

Twashatse kumenya icyo RURA ibivugaho ku murongo wa telefone tuvugana n’umuyobozi ushinzwe transport bwana Emmanuel Katabarwa , adutangarizako ntabubasha bafite bwo guhindura amategeko, avugako ikibazo kiri kubayobozi ba macooperative badakoraneza inshingano zabo, bityo anasaba ko ahubwo bakwegura hakajyaho abashoboye, yavuzeko itegeko rivugako impushya zo gutwara ibinyabiziga zigomba gutangwa binyuze mu ma cooperative yabo naho ubundi bitaba ibyo ko ntabundi buryo buhari bwakoreshwa. Ubundi buryobwose bwabaho bwaba arukicankana amategeko. Tubibutse ko hirya no hino mu gihugu agenda havugwa ibibazo by’ama cooperative y’abamotari adakora neza inshingano zabo.


Ibiro by’Akarere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba

Yanditswe na Mkubwa Bagabo John/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/11/2015
  • Hashize 8 years