Ngo abagore basigaye bahitamo telefone zabo aho gutera akabariro

  • admin
  • 11/01/2016
  • Hashize 8 years

Ubushakashatsi bwakozwe na VoucherCodesPro bwagaragaje ko 62% by’abagore bitaba telefone zabo n’ubwo baba bari mu rukundo n’abo bashatse, mu gihe abagabo bemeje ibi ari 42%.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1747bwerekanye ko 34% by’abagore bahagaritse igikorwa barimo kugirango bitabe telefone, 24% kugirango bandike sms, 22% bahagarika ibyo barimo ngo basome emails, naho 4% bo bemeza ko iyo bari mu gutera akabariro baba bari no ku mbuga nkoranyambaga byose bakabifatanya.

Nubwo bisekeje ngo biteye n’inkeke

Abakoze ubu bushakatsi ngo bwabateye amakenga yo kumenya uburyo ikoranabuhanga ryaba rigiye cyangwa se risigaye riyobora ubuzima bw’umuntu.

Ikindi kibazo cyahise kiza mu mitwe y’aba bashakashatsi, kigira giti: Ese abagabo baba basigaye bitwara nabi cyane mu buriri, kuburyo abagore bahitamo kwigira kuri facebook aho gutera akabariro”?

Aba bashakatsi bagira inama abantu baba bafite abafasha bari guhura n’iki kibazo gukora uko bashoboye bakazana udushya mu rukundo rwabo kugirango bafatirane amazi atarenga inkombe

.

Bavuga kandi ko kugirango baramire abazavuka nyuma yacu, cyane ko mudasobwa, telefone, smart phones, tablettes ndetse n’amadarubindi HI-TECH yenda gutangira gukoreshwa byazasanga hari umuco w’uko abantu bashyira ibyo bikoresho byabo muri silent mode, mu gihe batangiye gahunda.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/01/2016
  • Hashize 8 years