Ngirabanzi Paul ufite ubumuga abamunzu yenda kumugwa hejuru

  • admin
  • 01/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ngirabanzi Paul, ni umusaza w’imyaka 64, utuye mu murenge wa Rwaza mu kagari ka Nyarubuye, akarere ka Musanze, ufite ikibazo cy’ubumuga amaranye imyaka 32, yatewe n’impanuka y’imodoka yakoze mu mwaka wa 1984.

Kuri ubu aba mu nzu ishaje cyane yubatse mu 1980, ariko akaba afite impungenge ko izamugwaho,akaba asaba ubuyobozi kumufasha cyangwa bukamukorera ubuvugizi akubakirwa.

Iyo ugeze mu nzu Ngirabanzi, usanga ari ikirangarizwa kuko amategura agenda ava mu myanya yayo, ibikuta na byo byagiye bitandukana, sima hasi na yo igenda iriduka k’uburyo ubona ko ubutaka bwatandukanye.Iyi nzu ayibanamo n’umugore we ndetse n’umwuzukuru wabo w’imyaka 5.

Ngirabanzi Paul, ni umusaza w’imyaka 64

Ngirabanzi Paul yagize ati:“Ndi umuntu ufite ubumuga, nta kazi ngira nta mwana mbana nawe ushobora kundwanaho, ubu banashyize mu cyiciro cy’ubudehe cya 3, kandi nawe urareba nta kintu na kimwe cyo kunyamba.

Gusa wenda ibyo ntacyo byari bintwaye nakomeza nkabaho nabi uko nari nsanzwe, ariko noneho ikibazo mfite ubu ni iyi nzu igiye kungwaho, naratabaje hose uhereye mu mudugudu kugera ku murenge ariko ntawe unyumva, mbese ubu ndi aho ntegereje urupfu kuko imvura yo muri Nzeri izadusanga hano idukomezanye mu gishanga.

None ko ntikura aho ndi nabigira nte? ko nanditse amabaruwa ntihagire n’ungeraho nagira nte, n’ukwipfira ubwo nta kundi”.

Akomeza avuga ko na bamwe mu bayobozi batamwumva, bakirengagiza ko igihe kirekire akimara mu bitaro kubera uburwayi.

Yagize ati:“Aho bigeze ubuyobozi ntacyo bumfasha ahubwo abagiraneza n’undi ufite umutima utabara yandwanaho wenda, urabona ko nshaje umurambo wanjye bakazawukura mu nzu aho kunkura ku gasi n’aho kandi mu byondo”.

Umwe mu baturanyi ba Ngirabanzi, Nkiranuye yagize ati: “Natwe uyu musaza kuba ariho gutya ni ibintu bitubangamiye, kuko n’iyo imvura itagwa umuyaga uzayihirika dusange yaguyemo n’umukecuru we.

Twatekereje no kumuha umuganda ngo tumubumbire amatafari, abagiraneza batwikira hano amatafari bamurwaneho, ubuyobozi bw’akagari n’umurenge abandikiye bamutera utwatsi, ubu twarayobewe.

Ahubwo njye ntangazwa n’uko badatabara umuturage mbere, maze ibiza byamuhitana bagatabarira icya rimwe nta n’iyonka isigaye.Yemwe kugeza ubu nta muyobozi wo mu z’ibanze uramugeraho twabonye”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Musanze, Habyarima Jean Damascene, Photos Internet

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Musanze, Habyarima Jean Damascene, kuri iki kibazo yavuze ko atari akizi ariko ko ngo agiye kubiganiraho n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwaza, kugira ngo uyu muturage yubakirwe.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/08/2016
  • Hashize 8 years