Ngira ijwi rinini hari abo nitaba bakambwira ngo ndashaka nyiri iyo Telefoni-Ingabire

  • admin
  • 01/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi wa Transparence International Rwanda akaba n’Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane,Ingabire Marie Immaculée, avuga ko kuba Imana yaramugize muto ariko itamuvaniyemo aho ku bintu byose kuko yamuhaye ijwi rinini rituma hari abamwumva bakagira ngo ni umugabo.

Ni mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2019, aho yavuze ko benshi bakunda kumwibeshyaho kubera ijwi afite rya kigabo, bagakeka ko yaba ari umuntu ugira amahane cyane kandi atari uko bimeze.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga ikibazo kigira giti “Ingabire agira amahane?

Ingabire yamusubije agira ati “Kuva navuka nkaba ngana uku undeba nta muntu n’umwe twari twarwana, nta n’umwe pe, sinzi niba hagize n’unkubita namenya kumusubiza, nta mahane ngira rwose”.

Umunyamakuru: “Nk’akantu uvuga uti ‘karananiye uwakankuraho, uti rwose uyu muco ntabwo ari mwiza uwawunkuraho?

Ingabire : “Reka nkubwira, ngira uburakari bwinshi cyane buza bwaka umuriro ariko Imana ngira ntabwo butinda, butinze umenya nakwica n’umuntu”.

Arakomeza avuga uburyo hari abamwitiranya kubera ijwi rye rimeze neza nk’iry’abagabo.

Ingabire ati:“Ngira ijwi rinini, ngira ngo nanze kubura hose, none se wowe wabura ibilo ukabura n’ijwi? ugomba kugira kimwe ubona da! ahubwo bagira ngo ndi umugabo, hari abo nitaba bakambwira ngo ndashaka nyiri iyo Telefoni,…”.

Madamu Ingabire avuga ko atari umunyapolitiki, ko aramutse abaye we, yajya agaba ibitero akaba gashozantambara.

Ingabire azwiho cyane kuba Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane by’umwihariko akanavugisha ukuri cyane mu kunenga cyangwa ashima, akenshi abicishije ku mbuga nkoranyambaga.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/10/2019
  • Hashize 5 years