Neymar Jr Santos Ntazaserukana na bagenzi be bagize MSN muri Copa America Cetenario (USA)

Uyu munya Brazil unikira ikipe ya FC Barcelona Neymar, byamaze kwemezwa ka azajya guhagararira igihugu cye mu mkino Olympic izabere iwabo mu mujyi wa Rio De Janeiro mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, ibikandi bikaba byahise bimubuza kuzaserukana n’Abandi muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibi byashimishije abayobozi ba FC Barcelona kuba Perezida w’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru yemeye ubusabe bwa Barcelona ko Neymar akina iyi mikino gusa ntazitabire Copa America, Iyi mikino izatangira kuwa 3 igeze kuwa 21 Kanama. Ikinwa n’abkinnyi bari munsi y’imyaka 23, gusa ikipe ibishaka ikaba yemerewe gushyiramo 3 barengeje iyi myaka. Kuba Neymar yatoranyirijwe iy mikino, bivuzeko atazitabira imikino y’igikombe cya America y’amajyepfo izabera muri Lete zunze ubumwe za Amerika kuvakuwa 3 kugeza kuwa 26 Kamena. Umutoza wa Brazil Carlos Dunga yifuzaga kuzakoresha uyu mukapiteni we mu marushanwa yombi ariko ikipe akinira ya FC Barcelona yakomeje kubirwanya mu rwego rwo gushakira umukinnyi wabo ikiruhuko gihagije mbere y’itangira rya shampiyona y’umwaka utaha.

Neymar rutahizamu kabuhariwe w’ikipe ya Fc Barcelona

Itegeko rya FIFA riha uburenganzi club kwimana umukinnyimu ikipe y’igihugu mu gihe imikino agiye kwitabira itari kurutonde rw’iyemewe na FIFA. Ibi rero byatuma Neymar yitabira Copa America kuko yemewe. Imikono Olympic yo ntabwo iri kurutonde,. Ni muri urwo rwego habayeho ubwumvikane hagati wa Brazil na FC Barcelona. Twabibutsako uyu Neymar w’imyaka 24, yari mu ikipe yananiwe gutwara iki gikombe cya Olympic Games iheruka. Brazil yaje kucyamburw na Mexico ku mukino wa nyuma ubwo Mexico yabatsindaga 2-1, ni mikino yaberaga I London mu Bwongereza.

Batatu bagize MSN(Messie Suarez Neymar)

Muri batatu bagize ubutatu bwa Barca MSN (Messi, Suarez na Neymar) uyu Neymar nyine ni we wenyine utazitabira Copa America izabera muri Leata zunze ubumwe za Amerika. Lionel Messi azaba arikumwe na Argentina ye kimwe Luis Suarez uzaba urikumwe na Uruguay


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe