New Zealand:Ucyekwaho kugaba igitero cyahitanye 49 ku musigiti yitabye urukiko

  • admin
  • 16/03/2019
  • Hashize 5 years

Ucyekwa wa mbere mu barashe ku musigiti ejo ku wa gatanu tariki 15 Werurwe 2019,hakitaba Imana abantu 49 muri New Zealand, yitabye urukiko kuri uyu wa gatandatu ashinjwa icyaha kimwe cy’ubwicanyi.

Brenton Tarrant w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka muri Australia, yagaragaye mu rukiko yambaye umwambaro wera uranga imfungwa ndetse aboheshejwe amapingu. Byitezwe ko ashobora gushinjwa n’ibindi byaha.

Jacinda Ardern, minisitiri w’intebe wa New Zealand, yavuze ko Tarrant yari afite imbunda eshanu ndetse akaba yari afite n’uruhushya rumwemerera gutunga imbunda, yongeraho ati “Amategeko yacu ajyanye n’imbunda azahinduka”.

Abandi babiri bacyekwa bari mu maboko ya polisi. Nta n’umwe muri bari mu maboko ya polisi wari warigeze ahamwa n’icyaha.

Tarrant, wahagaze mu rukiko atavuga muri iri buranisha ryamaze igihe gito, yabaye ahamishijwe mu maboko ya polisi, ariko ntacyo yavuze ku cyaha aregwa. Biteganyijwe ko asubira kwitaba urukiko ku itariki ya 5 y’ukwezi gutaha kwa kwane.

Madamu Adern yavuze ko icyo gitero cyari “igikorwa cy’iterabwoba”.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu, Madamu Ardern yavuze ko imbunda zakoreshejwe n’uwagabye icyo gitero zigaragara nk’izahinduwe, kandi ko imodoka yifashishijwe n’ucyekwaho icyo cyaha yari yuzuyemo intwaro.

Madamu Ardern yavuze ko ibyo bigaragaza ko “yashakaga gukomeza igitero cye”.

Uyu minisitiri w’intebe yanavuze ko ari ingenzi kugeza imirambo kuri benewabo w’abaguye muri icyo gitero “vuba cyane bishoboka“, avuga ko imirambo ikiri gukurwa mu musigiti Al Noor wabereyemo icyo gitero.

Yongeyeho ko hari ubufasha bw’amafaranga buzagenerwa buri wese waburiye uwe muri icyo gitero wari usanzwe amufasha mu bijyanye n’amafaranga.

Uwa mbere wamaze kumenyekana ko yapfiriye muri icyo gitero cyo ku wa gatanu, yatangajwe n’umuryango we ko ari Daoud Nabi w’imyaka 71 y’amavuko, wageze muri New Zealand avuye muri Afghanistan mu myaka ya 1980.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umuhungu we Omar avuga ko se yitaga New Zealand “agace ka paradizo”.

Imyirondoro y’abandi baguye muri icyo gitero ntiratangazwa.Abandi bantu 48 bakomerecyeye muri icyo gitero.

Ibihugu bya Bangladesh, Ubuhinde na Indonesia byose bivuga ko bamwe mu baturage babyo biciwe muri icyo gitero cy’imbunda, mu gihe abandi bitaramenyekana aho bakomoka.

Imibare yo mu ibarura riheruka, igaragaza ko abayisilamu ari 1.1% by’abaturage barenga gato miliyoni enye n’ibihumbi 200 batuye New Zealand.

Umubare wabo wiyongereye cyane ubwo iki gihugu cyakiraga impunzi ziturutse mu bihugu bitandukanye byibasiwe n’intambara guhera mu myaka ya 1990.


Minisitiri w’intebe wa New Zealand mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu

Omar Nabi na telefone igaragaza ifoto ya se Daoud, imbere y’icyumba cy’urukiko kuri uyu wa gatandatu

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/03/2019
  • Hashize 5 years