New York:Perezida Kagame yashimye intambwe amahanga amaze gutera mu kurwanya Jenoside no guhangana n’abayihakana

  • admin
  • 13/04/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa n’ibihugu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, mu kurwanya Jenoside no guhangana n’abayihakana, ashishikariza abakiri inyuma muri uru rugamba gushyiramo imbaraga.

Kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York. Ni ku nshuro ya 15 igikorwa nk’iki cyo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe abatutsi kibaye.

Yashimiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, na Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, María Fernanda Espinosa, kuba bifatanyije n’abanyarwanda mu gutegura uyu muhango.

Perezida Kagame yasobanuye ko ‘kwibuka ari igikorwa cyo guha icyubahiro abarenga miliyoni bazize Jenoside, duha icyubahiro umurava w’abayirokotse ndetse n’uburyo abanyarwanda bunze ubumwe mu kongera kwiyubakira igihugu cyacu’.

Yavuze kandi ko kwibuka ari ukwirinda kuko iyo jenoside ikozwe ikajya igacecekwa havamo ibikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya.

Ati “Ubuhakanyi ni umusingi w’ingengabitekerezo ya Jenoside. Kurwanya abayihakana ni ingenzi mu kwirinda ko yakongera kuba ukundi”.

Umwaka ushize Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro wo guhindura inyito wari warahaye itariki ya 7 Mata, umunsi Abanyarwanda bafata nk’uwo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni imwe.

Wemeje ko uba “Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda”, aho kuba “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside mu Rwanda”.

Perezida Kagame yashimiye ibihugu byatoye uyu mwanzuro, avuga ko hari ibimenyetso byerekana ko hari isomo amahanga yakuye muri Jenoside yakorewe abatutsi, rituma yiyemeza ko nta handi izongera kuba ndetse bimwe mu bihugu bikabigira ihame.

Yagarutse ku buryo mu 1994, batatu mu kanama ka Loni k’umutekano basabye ko hagira igikorwa mu guhagarika Jenoside ariko ibihugu by’ibihangange birinangira.

Abatabarije u Rwanda barimo; Ibrahim Gambari wo muri Nigeria, Colin Keating wo muri Nouvelle-Zélande na Karel Kovanda wo muri Repubulika ya Czech.

Perezida Kagame yakomoje ku masezerano yo gukumira Jenoside amaze imyaka 70, avuga ko hari intambwe irimo guterwa mu kuyemeza kuko mu bihugu 149 biyahuriyeho, kimwe cya kane cyabyo cyayemeje nyuma ya 1994 ndetse ibihugu bikomeje kwerekana ko byakuye isomo kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “U Bufaransa, u Butaliyani, Luxembourg, Pologne n’u Busuwisi, byemeje ko guhakana Jenoside yakorewe abatutsi ari icyaha ndetse u Bubiligi nabwo bwagaragaje ubushake bwo kubikora”.

Akomeza agira ati“Canada n’u Bufaransa bwmeje ko kuwa 7 Mata ari umunsi wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, turashima cyane izi ntambwe tunashishikariza n’abandi kubikora”.

Kurinda abasivili byagizwe ihame

Perezida Kagame yavuze ko hari kandi intambwe yatewe mu nshingano zihabwa ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro, aho kurinda abasivili byashyizwe mu mutima w’izo nshingano, mu gihe ubwo u Rwanda rwari mu icuraburindi izi ngabo zitari zibyemerewe.

Ati “Mu 1994, umuburo w’Umugaba w’Ingabo za Loni General Roméo Dallaire wo muri Canada, wimwe amatwi. Kuba nta nshingano zo kurengera abasivili zari zihari, byabaye imbogamiri ku byiza abayobozi b’ingabo bashobora gukora.”

“Icyakora, yarahagumye n’ingabo ze zikora ibyo zishoboye. Capt Mbaye Diagne wo muri Senegal yarokoye ubuzima bw’abatutsi benshi mbere y’uko abitakarizamo ubuzima”.

Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya mbere bitanga ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, Perezida Kagame yashimangiye ko iyi ntego rutazayitezukaho kuko ‘Nk’igihugu cyatereranywe n’umuryango mpuzamahanga, gishishikazwa no gutanga uruhare rwacyo kugira ngo ibintu bigende neza’.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/04/2019
  • Hashize 5 years