New York:Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi [AMAFOTO]

  • admin
  • 24/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abayobozi batandukanye aho bagiranye ibiganiro bifite aho bihuriye n’iterambere n’umutekano bya Afurika n’u Rwanda muri rusange.

Abo bayobozi barimo umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Perezida wa RDC Félix Tshisekedi,Perezida wa Mauritanian Mohamed Ould Ghazouani ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, Tedros Adhanom.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tedros,umuyobozi mukuru wa WHO

Perezida Kagame n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, Tedros Adhanom Ghebreyesus, basohoye inyandiko ikubiyemo igitekerezo gishimangira ko ubuvuzi ari inkingi ikomeye mu iterambere rya Afurika.

Iyi nyandiko yasohowe mu kinyamakuru Financial Times cyo mu Bwongereza. Yatangajwe mu gihe aba bayobozi bombi bari mu Mujyi wa New York ahateraniye Inteko Rusange ya 74 ya Loni.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar

Umukuru w’igihugu uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, uherutse mu Rwanda muri Mata uyu mwaka.

Ibiro Ntaramakuru bya Qatar, byatangaje ko ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku buryo bwo gushimangira umubano hagati y’ibihugu ndetse no ku bibazo bireba impande zombi.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Indege za Qatar Airways kandi zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa RDC Félix Tshisekedi

Muri iyi nteko Rusange ya Loni iri kuba ku nshuro ya 74,Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi.

Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byitabiriwe kandi na Madamu Jeannette Kagame hamwe na Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi kuva yajya ku butegetsi yahinduye byinshi ku mubano w’u Rwanda n’igihugu cye, aho yaharaniye ko amahoro n’umutekano bisagamba.

Binashimangirwa kandi n’ingendo abakuru b’ibihugu bagiye bagirana, bakemeranya imikoranire igamije ineza y’abaturage.

Nko muri Gicurasi, Perezida Kagame yagiye muri RDC avayo we na Tshisekedi na João Lourenço wa Angola bemeranyije imikoranire igamije kugarura umutekano mu karere no kongera ubufatanye mu bukungu.

Akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kugarizwa n’ibibazo by’imitwe iteza umutekano muke yiganjemo ikambitse mu mashyamba ya RDC nka FDLR, ADF n’iyindi.

Perezida Kagame kandi aherutse gutangaza ko yashimye igitekerezo cya mugenzi Tshisekedi uherutse kuvuga ko akeneye gufatanya n’ibihugu by’ibituranyi mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Mu minsi ishize ingabo za FARDC zarashe ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho zashegeshe bikomeye abarwanyi barimo ab’ihuriro ryiswe ‘P5’ rigizwe n’imitwe yishyize hamwe riyobwe na Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.

Nta cyumweru gishize kandi uwari Umuyobozi w’Umutwe wa FDLR, Sylvestre Mudacumura yishwe n’Ingabo za FARDC.

Tshisekedi kandi ni umwe mu bakuru b’ibihugu bagize uruhare mu biganiro hagati y’u Rwanda na Uganda bigamije guhosha ubwumvikane buke, byasize hasinywe amasezerano ya Luanda.

JPEG - 123.1 kb
Perezida Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bahuriye i New York ahari kubera inama ya 74 y’Inteko Rusange ya Loni



JPEG - 53.1 kb
Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ubwo bahuraga na Tshisekedi hamwe na Nyakeru Tshisekedi
JPEG - 154.8 kb
Peresida Kagame yahuye na mugenzi we wa Mauritanian, Perezida Mohamed Ould Ghazouani

MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/09/2019
  • Hashize 5 years