NEC isoje igikorwa cyo kwakira kandidatire ifite abantu 68 bashaka kuba abasenateri

  • admin
  • 10/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abashaka kuba abasenateri cyasojwe hakiriwe kandidatire 68, zigomba kuzabanza kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo hamenyekane abazatorwamo abasenateri muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Komisiyo y’amatora yatangiye kwakira kandidatire z’abashaka kuba abasenateri, ku wa 22 Nyakanga, aho abakandida bazaba bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga bazahabwa iminsi 20 yo kwiyamamaza mbere y’umunsi w’itora, kuva tariki 27 Kanama – 15 Nzeri 2019.

Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora,yavuze ko umubare w’abitabiriye gutanga kandidatire uruta uw’abazitanze hagiye gutorwa abasenateri barimo gusoza manda.

Ati “Ni urutonde tuzashyikiriza Urukiko rw’Ikirenga, muri abo nibo wenda bashobora kwemezwa cyangwa ntibemezwe. Muri rusange twakiriye kandidatire 68, zirimo 61 bazavamo abasenateri 12 bazatorerwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, hanyuma n’izindi zirindwi za kaminuza n’amashuri makuru, zizavamo abasenateri babiri.”

“Mu basenateri basanzwe nta wigeze atanga kandidatire, kandi mu bazitanze abagore ni bo benshi. Iyi mibare kandi iraruta iyo twakiriye mu 2011, aho bari 62 ariko hemezwa 58, ku buryo abantu bitabiriye kurusha ubushize.”

Amatora azaba ku matariki ya, 17 na 18 Nzeri 2019. Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe Intara n’Umujyi wa Kigali bazatorwa ku wa 16 Nzeri, ku wa 17 hari amatora y’uhagarariye Kaminuza za Leta, ku wa 18 Nzeri hazatorwa Umusenateri wo muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga.

Inteko itora abasenateri 12 bahagarariye Intara y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abagize Inama Njyanama z’uturere na biro y’Inama Njyanama z’Imirenge.

Sena igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu. Barimo umusenateri umwe uhagarariye Umujyi wa Kigali na babiri b’Intara y’Amajyaruguru, naho Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburangerazuba buri imwe igire abasenateri batatu, bitewe n’umubare w’abaturage nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibivuga.

Hari kandi abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika; bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki; umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi umwe wo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta uri ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije, utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Hari kandi umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi umwe wo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Umubare w’abasenateri ushobora kwiyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, babisabye Perezida wa Sena, bikemezwa na Biro ya Sena mu gihe kitarenze iminsi 30. Bene aba nta manda bagira.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/08/2019
  • Hashize 5 years