NEC imaze kwakira kandidatire z’abantu batatu bashaka kwiyamamariza kuba abasenateri

  • admin
  • 23/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangiye kwakira kandidatire ku mwanya w’ubusenateri, aho ku munsi wa mbere abantu batatu batanze kandidatire zabo basaba guhatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena.

NEC yatangiye kwakira kandidatire z’abashaka kuba abasenateri guhera kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga kugeza tariki 09 Kanama 2019, ku cyicaro cyayo ku Kimihurura, mu masaha asanzwe y’akazi.

Charles Munyaneza,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, yabwiye umunyamakuru ko bamaze kwakira abantu batatu kandi ko kubakira bigikomeje.

Ati “Twakiriye abantu batatu, barakomeza n’uyu munsi kugeza ku itariki icyenda z’ukwezi kwa munani.”

Munyaneza ariko yavuze ko bitari igihe cyiza cyo gutangaza amazina yabo kubera ko byaba bikiri kare cyane, bijyanye n’ingengabihe y’amatora y’abasenateri.

Abakandida bazaba bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga bazahabwa iminsi 20 yo kwiyamamaza mbere y’umunsi w’itora, kuva tariki 27 Kanama – 15 Nzeri 2019.

Gahunda y’amatora uko iteye ni uko itora ry’abasenateri bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali rizaba ku wa 16 Nzeri; ku wa 17 Nzeri hatorwe umusenateri uhagarariye abarimu n’abashakashatsi muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta; ku wa 18 Nzeri hatorwe umusenateri mu barimu n’abashakashatsi muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga.

Biteganyijwe ko abasenateri batowe bazatangazwa mu buryo ntakuka ku wa 30 Nzeri.

JPEG - 65.8 kb
Munyaneza-charles avuga ko igikorwa cyo kwakira abifuza guhatanira imyanya ya Sena bazakomeza kwakirwa kugeza tariki 9 Kanama uyu mwaka

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/07/2019
  • Hashize 5 years