Nduwimana Jean Paul waririmbye “Murabeho” yatangaje ko atigeze ahunga uruhando rwa muzika

  • admin
  • 25/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Murabeho Ndagiye niko benshi bazi iyi ndirimbo ndetse n’Uwayiririmbye ni Nduwimana Jean Paul (Noopja) ukomoka ndetse akanakorera Muzika mu ntara y’Iburengerazuba, gusa akaba yarabashije kumvikana mu gihugu hose no hanze yacyo abifashijwemo n’iyi ndirimbo ye afite ubutumwa benshi bemeza ko bukakaye cyane.

Nduwimana Jean Paul wamenyekanye mu myaka y’ahagana 2008, Benshi mwamumenye kubera Indirimbo ifite ubutumwa bukomeye cyane bwakanguriraga urubyiruko n’abakuze kwirinda Sida. Imyaka yaragiye irahita uyu muhanzi benshi bibazaga gahunda ze aho ziherereye niba agikora Umuziki cyangwa yarawuhagaritse gusa twamwegereye atubwira byinshi ndetse anaduhamiriza ko agikora umuziki kandi anateganya kongera gukora ibikorwa bizamugarura mu matwi y’Abanyarwanda asanzwe yarigaruriye imitima yabo. Mu kiganiro kihariye na Muhabura.rw yatubwiye byinshi yari ahugiyemo ndetse anatwerurira ko kuba atumvikanaga mu bitangazamakuru ntaho bihuriye no kuba atagikora muzika
Nduwimana Jean Paul Noopja wemeza ko akiri Umuhanzi kandi yiteguye kongera gukora amateka nk’ayo yakoze mu ndirimbo Murabeho

Noopja yagize ati: “Ni nge waririmbye Murabeho n’izindi ndirimbo nyinshi kandi ntago impano ari iyo njya kugura ku isoko ni ibintu bindimo niyo mpamvu rero kuba ntari kumvikana mu matwi y’Abanyarwanda ahanini sinjyewe kibazo kuko indirimbo ndimo kuzikora n’ubwo maze iminsi ntari kubona umwanya uhagije wo kumenyekanisha ibihangano byanjye ariko kugeza ubu ndi gukora kandi ikindi wenda gituma ntagaragara neza nsigaye mfite ama kompanyi menshi nkorana nayo ndetse na za minisiteri zitandukanye nsigaye nkora indirimbo ahanini zamamaza ariko ndi gutegura uburyo bwo kugaruka mu ndirimbo zitanga ubutumwa rusange kandi nkaba nsigaye mfite n’Inzu itunganya Umuziki yanjye izabimfashamo byose” Uyu muhanzi atangaza ko kuri ubu afite n’igikorwa gikomeye ari gutegura kizahuza abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda, Abakinnyi b’Amasinema ndetse nab a Nyampinga batandukanye yamaze kuvugana nabo ibi byose bikaba byarateguwe ku bufatanye na Country Records Ltd n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Ni ku wa 23 Nyakanga 2016 mu Karere ka Rusizi, RUSIZI ALL WHITE PARTY & SPORT YA BOSE MURI RUSIZI ni ikirori kizahuza Abambaye imyenda y’Imyeru kikazabera muri Rubavu Motel yo muri uriya mujyi wa Rusizi kikazamara iminsi ibiri aho ku wa kuwa 23 azaba ari ibirori bizahuza Ibyamamare bitandukanye mu ngeri zose hakazaba hari Jay Polly, Urban Boys n’abandi bahanzi benshi bazaba bafasha abantu kwidagadura, naho ku wa 24 hakazabaho Siporo izahuza aba bose n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Film.

Reba hano amashusho y’Indirimbo Murabeho ya Noopja

Reba hano Indirimbo Ni Abagabo ya Noopja



Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/06/2016
  • Hashize 8 years