Nduhungirehe yateye utwatsi iby’imishyikirano hagati y’u Rwanda na RNC ya Kayumba Nyamwasa

  • admin
  • 16/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’Akarere.

Amb. Nduhungirehe abikomojeho nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, avuze ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa, amusaba ibitekerezo ku mugambi w’icyo gihugu wo kuganira n’u Rwanda, hagamijwe kuzahura umubano.

Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda yanabereye Umugaba Mukuru, mu 2011 Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye adahari, igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Rwari rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Icyo gihe yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo ari naho yashingiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Rwanda National Congress, RNC.

Minisitiri Sisulu aherutse kubwira itangazamakuru ryo mu gihugu cye ko yahuye na Kayumba agamije kumva icyo atekereza ku bijyanye no kuvugurura umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Ati “Nahuye n’abanyarwanda bayobowe na Gen Nyamwasa, mu kubagaragariza ko tugiye kwinjira mu biganiro na Guverinoma y’u Rwanda tukaba twarifuzaga kumva ibitekerezo byabo nk’abantu b’impunzi mu gihugu cyacu, byari ngombwa ko tubanza kuganira nabo.”

Nyuma y’uko atangaje ibi, abantu batandukanye bikomye uyu mugore bibaza impamvu igihugu cye gishaka kuzahura umubano n’u Rwanda ariko kikabanza kugisha inama abashaka kurugirira nabi.

Ibi byatumye kuri uyu wa Gatanu, Amb. Nduhungirehe, nawe yandika kuri twitter ko u Rwanda rudateze kugirana imishyikirano n’abanyabyaha.

Ati “Niba hari umuyobozi wa Afurika y’Epfo wifuza ibiganiro n’abanyabyaha bihisheyo banakuriye ibikorwa bihungabanya akarere kacu; akwiye kubikora ku giti cye. Ariko ntakwiye gutekereza ibyo gushyira u Rwanda muri ibyo biganiro.”


Gusa hari n’amakuru aherutse kujya hanze ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Abavugwa muri izo nyandiko barimo Kayumba Nyamwasa, Umuhuzabikorwa wa Mbere wa RNC; muramu we Frank Ntwali; na Kennedy Gihana ushinzwe igenabikorwa muri RNC.

Uyu mugabo wabaye umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda yagize uruhare rukomeye mu iterwa rya grenade mu bice bitandukanye bya Kigali zahitanye ubuzima bw’inzirakarenga.


Minisitiri Sisulu aherutse kubwira itangazamakuru ryo mu gihugu cye ko yahuye na Kayumba agamije kumva icyo atekereza ku byerekeranye n’imishyikirano ya RNC n’u Rwanda


Kayumba yahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’Umugaba Mukuru,Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye adahari, igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare

MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/11/2018
  • Hashize 5 years