Nduhungirehe yashimiye Perezida Kagame wongeye ku mugirira ikizere nyuma y’amezi 4 yari amaze ahagaritswe

  • admin
  • 15/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Amb. Olivier J.P Nduhungirehe yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wamugiriye ikizere cyo kumugira uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2020.

Amb. Nduhungirehe yijeje Perezida Paul Kagame ko azakoresha imbaraga zose n’ubunararibonye afite mu gutsura umubano n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Buholandi.

Yagize ati: “Ndanyuzwe kandi ndashima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku kizere angiriye, kuko yangize Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi (Netherlands). Niyemeje gukoresha ingufu n’ubunararibonye mfite mu guteza imbere imibanire myiza ndetse n’ubuhahirane mu by’ubukungu n’u Buholandi kimwee n’ibindi bihugu bibibarizwa muri ubwo bwami. ”

Amb. Nduhungirehe asubiye mu mirimo ya Leta nyuma y’amezi ane yari amaze ahagaritswe mu nshingano yakoraga nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Nduhungirehe w’imyaka 45 y’amavuko afite impamyabumenyi y’Ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu icungamari (Gestion Fiscale) yavanye muri Kaminuza ya ULB (Université Libre de Bruxelles-Institut Solvay).

Afite kandi Impamyabumenyi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko yaherewe muri UCL (Université Catholique de Louvain).

Kuva mu mwaka wa 2007 yatangiye guhabwa inshingano z’ububanyi n’amahanga; yabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia (2007-2010) n’i New York muri Amerika.

Yavuye muri Amerika muri Gicurasi 2015 agizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga, nyuma aza kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi tariki 10 Nzeri 2015 aho yamaze imyaka ibiri.

Mu Mpera z’Ukwezi kwa Kanama 2017 ni bwo habaye impinduka zikomeye muri Guverinoma y’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 15/08/2020
  • Hashize 4 years