Nduhungirehe yanenze Aline Gahongayire uherutse gutema agati yicayeho atesha agaciro itangazamakuru ryo mu Rwanda

  • admin
  • 28/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yanenze amagambo aherutse gutangazwa n’umuhanzikazi Aline Gahongayire wamamaye mu Rwanda no mu mahanga mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Mu kiganiro cyari kimaze iminsi kuri YouTube ku rubuga rwa Himbaza TV, ariko cyamaze gukurwaho, Aline Gahongayire yagaragaye mu iteraniro anenga ibitangazamakuru byo mu Rwanda avuga ko bitari ku rwego rwe, ndetse ko ntacyo yavugana na byo.

Yarihandagaje agira ati “Hanyuma bakambaza ngo Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe? Voice of Amerika (Ijwi ry’Amerika). Bati se ubundi Gahongayire tubwire uburyo watandukanye n’umugabo wawe, nti njyewe twaratandukanye n’umutipe.”

Gahongayire akomeza ati “Njyewe nari kubivugira muri radiyo za hano? Jamais (ntibibaho). Ijwi rya Amerika. Bakajya bavuga ngo bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Ariko umva ibyo bintu! Nyine I was there (nari ndiyo) i Washington DC, ntabwo nari hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

Gusa yabaye nk’ukojeje agati mu ntozi dore ko ibyo yari avuze ntawundi wabitinyuka usibye we utazi ko iyo umuntu atemye agati yicayeho agwa ntakabuza.

Ari nayo mpamvu abantu benshi barimo n’urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda (Rwanda Showbiz Journalist Forum) ndetse n’abandi banyamakuru batandukanye bakomeje kumvikana banenga ibyo Aline Gahongayire yatangaje.Bakavuga ko atari byo kuko itangazamakuru ryo mu Rwanda ari ryo ryatumye yamamara kuko ryagize uruhare mu kumenyekanisha ibihangano n’ibikorwa bye.

Mu bazi akamaro k’itangazamakuru barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, nawe yifashishije urukuta rwe rwa Facebook, agaragaza umusanzu w’itangazamakuru ryo mu Rwanda mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Isango Star ni Radio nziza ibereyeho abanyarwanda bose. Mu kwezi gushize nagiriye ikiganiro cyiza kuri Isango Star TV, cyerekeye abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda. Icyo kiganiro cyari giteguye kinyamwuga, kandi gicukumbuye. Mu mirimo nshinzwe, nagiranye kandi ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, kandi narabyishimiye muri rusange.”

Akomeza agira ati“Isango Star rero, ndetse n’andi ma Radios y’u Rwanda, bindutira kure VOA, BBC, France 24, Al Jazeera n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga. Radio na TV byo mu Rwanda biri ku rwego rwa buri munyarwanda, uko yaba ateye kose, uko yaba asa kose, cyane cyane umukozi w’Imana n’umukirisitu bagomba kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nk’uko Bibiliya ibitwigisha. I am Isango Star!”



Kugeza ubu ibyo Aline Gahongayire yatangaje bishobora kuba byaramuteye ubwoba, kuko ubuhamya bwe yaseberejemo itangazamakuru ryo mu Rwanda bwari buri kuri YouTube ku rubuga rwa Himbaza TV,ntibukigaragara bwamaze gusibwa.

Ikindi kandi ni uko kuva yavuga ibyo,amaze guhamagarwa n’amatelefone atagira umubare ngo agire icyo abivugaho ariko ntabwo ari kwitaba.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/04/2019
  • Hashize 5 years