Ndayisaba Fideli yabwiye urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 ko aribo gisekuru kidasanzwe kizakosora ibitaragenze neza

  • admin
  • 18/04/2019
  • Hashize 5 years

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ’NURC’ Fideli Ndayisaba yagaragaje uburyo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30,ari igisekuru kidasanzwe gifite inshingano yo gukosora ibyo bakuru babo batatunganyije.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yageje ku rubyiruko rwitabiriye ku nshuro ya 8 inama nkuru y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu yateguwe n’umuryango Never Again,igamije kuganira ku ihame n’ishyirwa mu bikorwa ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mu gihe hari bamwe mu rubyiruko bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara,Umuyobozi mukuru w’umuryango Never Again Rwanda,Dr.Joseph Nkurunziza asanga ikihishe inyuma y’iyo ngengabitekerezo ari uko ababyeyi batinya kuganiriza abana ku mateka y’ibyo bashobora kuba baragizemo uruhare.

Ati”Biragoye kugira ngo uganire amateka wagizemo uruhare.Ibyo rero bituma ababyeyi batabwiza abana ukuri.Nk’urubyiruko rufite ababyeyi bafunze ariko ababyeyi babo basigaye mu ngo batabwira aho base bagiye.Ise bazamufungura yagaruka nyuma umwana akumva ibyo se yakoze mu baturanyi bityo bikamugiraho ingaruka”.

Yavuze ko amateka ya mbere umuntu ayakomora mu rugo aho ayahabwa n’ababyeyi be cyangwa abamukuriye naho ku ishuri ari ukujya kuyasesengura.

Ati”Amateka yambere umuntu ayakomora mu rugo.iyo ugiye mu ishuri ni ukongera ubumenyi no gusesengura.Niba utaragize amateka meza ntabwo wabasha gusesengura ukiri mu rugo,ubwo biba bisaba izindi ngufu binasaba kwigishwa”.

Akomeza avuga ko amahirwe aba ari muri izi mbogamizi ari uko hari Leta ishyiraho amategeko bigafasha abantu kugira ngo bashobore kugira umurongo wo kwigisha urubyiruko amateka y’ukuri.

Ku rundi ruhande umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidele Ndayisaba avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda ruri hagati y’imyaka 16 na 30,ari igisekuru kidasanzwe kuko ari uko amateka u Rwanda rwanyuzemo batayagizemo uruhare.

Ikindi ngo ni uko amateka mabi igihugu cyanyuzemo yabagizeho ndetse akibagiraho ingaruka.Bityo ngo bari mu ngaruka zayo ariko ntibayabarirwa kuko hari ibyo bazi.

Ariko n’ubwo hari ibyo batabonye n’amaso yabo,ngo babisanze bikiri bugufi ndetse hakiri n’ababibabwira.

Ati”Nimwe gisekuru rero kiri bugufi y’aya mateka u Rwanda rwanyuzemo kandi mutayagizemo uruhare ariko yabagizeho ingaruka.Bityo ibyo bibagira igisekuru kidasanzwe ariko noneho bikabagira igisekuru kiza”.

JPEG - 70.6 kb
Ndayisaba yabwiye urubyiruko ko bagirwa igisekuru kidasanzwe kandi kiza kubera uburere bwiza bari guhabwa n’igihugu ngo bategure ahazaza heza

Yababwiye kandi ko n’ubwo bari mu gisekuru cyavutse mu gihe kibibazo,ariko ni igisekuru kidasanzwe no mu byiza kuko ari abantu bavukiye mu gihugu cyamenye ububi bwa Jenoside n’ibisigisigi byayo.

Ati”Muri mu gisekuru kidasanzwe kubera ko mufite amahirwe yo kuvukira mu Rwanda rufite amasomo akomeye y’ingaruka z’amacakubiri ay’ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside na Jenoside ubwayo.Mukaba muvukira mu Rwanda rwamaze guhitamo amahitamo atajegajega yo kurwanya amacakubiri,kurwanya igengabitekerezo ya Jenoside atari uko dukwiye kuyirwanya kuko ari ibintu bibi, ahubwo ari uko dufite amasomo”.

Ndayisaba akomeza avuga ko urubyiruko rukwiye kwishimira uko igihugu kibafasha mu guhabwa uburere bwiza butuma bakomeza kuba igisekuru kidasanzwe mu byiza ari nabyo bizatuma bakosora ibitarakozwe neza.

Ati”Kuba mubyirukira mu Rwanda rubibarinda kandi rukabirwanya,mu kaba mubyirukira mu Rwanda rubarera neza, rubatoza neza,Ibyo rero bikomeza kubagira cya gisekuru kidasanzwe mu byiza.Inshingano rero mufite ni ugukosora ibyo bakuru banyu batatunganyije mugamije kubaka ejo heza h’u Rwanda muzaraga abana banyu”.

Yasoje asaba urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu kandi zubaka,kugira imitekerereze isesenguye kugira ngo igihugu kizagire icyerekezo kiza kuko na Leta yaruhaye uburenganzira mu kugira uruhare mu bikorerwa mu gihugu.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti”Gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka n’isanamitima hubakwa ejo hazaza heza”.

Ubusanzwe umuryango Never Again Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe mu mwaka wa 2002 nk’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.Yatangiye gukora byemewe n’amategeko mu mwaka wa 2008.

JPEG - 70.2 kb
Urubyiruko rwaganirijwe n’umurinzi w’igihango Silas Ntamfurayishyari (uwakabiri iburyo)abereka uburyo kugira umutima wa kimuntu bituma umuntu yishimirwa na bose mu buzima bwe bwose



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/04/2019
  • Hashize 5 years