Ndashaka umwanya wo guhangana n’aba bayobozi – Perezida Kagame [Amafoto]

  • admin
  • 08/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019, yatangiye uruzinduko akorera mu ntara z’itandukanye z’igihugu asura akarere ka Burera.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, biteganyijwe ko Perezida Kagame asura Burera na Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, agasura Rubavu na Rutsiro, nyamasheke na Karongi mu ntara y’Uburengerazuba.

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda amateka yabo bayazi, ari nayo bashingiraho bagira aho bagana, hagamije ko buri wese ubuzima bwe buhinduka bukaba bwiza, kandi akabigiramo uruhare.

Gusa yagize ati “Haracyari ibintu byinshi dufite mu bushobozi bwacu, dufitiye ibyangombwa ariko bidakorwa uko bikwiye, ugasanga bihora bisubirwamo ariko ugasanga ntabwo bihinduka uko tubifitiye ubushobozi n’uko bikwiye. Icyo ni kibazo kigomba gukemuka byanze bikunze.

Yavuze ko abaturage nta kibazo bafite kuko iyo bayobowe neza bakora neza, ariko ab’intege nke mu buyobozi batuma byinshi bagombaga kugeraho batabigeraho.

Ati “Ndashaka umwanya wo guhangana n’aba bayobozi batuzuza ibyangombwa bagomba kugeza kuri aba baturage. Ntabwo ndi bubinyure ku ruhande kandi ni uguhera hejuru kugeza hasi.”

Yavuze ko hari imikorere idahwitse adashobora kwihanganira, avuga ko hari ingero nyinshi ahereye no ku byo Umuyobozi w’Akarere yavuze ku bibazo bihari, avuga ko hari ibibazo byavuzwe bivuzwe igihe kirekire bidakwiye kuba bigihari.

Ati “Ibibazo by’imbuto z’ibihingwa, inshuro zose nje hano muri Musanze, Burera, bahora bavuga ikibazo cy’imbuto, imbuto z’ibirayi, imbuto z’ibindi bihingwa, ntabwo cyari gikwiye kuba kikiri ikibazo gikwiye gusubirwamo buri munsi.

“Ibibazo by’amaradiyo na televiziyo, ibyo nabyo bisubirwamo buri munsi buri munsi, ntabwo ari hano muri Butaro gusa, ndetse ku buryo abaturage bahitamo, abashaka kumva amakuru n’ibindi biganiro biriho ku Isi, bagahitamo kumva ibituruka mu baturanyi kurusha ibikwiye kuba bibahabwa hano iwacu. Nta mpamvu.

Yavuze ko ibyo bitumvikana, ikibazo gikomeye kikaba ari uko abayobozi batabimenya ko binahari cyangwa ko batabikurikiranye.

Yanakomereje ku bijyanye n’ubuzima, ati “hubatswe ubushobozi ndetse ku buryo ingero zimwe zitangwa ku Isi hashingiwe ku biriho, u Rwanda ruza imbere muri izo ngero, ariko ugasanga ibintu bimwe aho byakageze ku baturage, n’ibihari abaturage ntibabizi cyangwa se ntibabigezwaho, bagahitamo no kujya gushaka serivisi hanze y’imipaka, igihugu gifite ubushobozi bukwiriye kuba zibaha izo serivisi. Ingero z’abana bambuka imipaka bakajya kwivuza ibintu ndetse n’uburyo bwo kubikora bwaratangiriye mu Rwanda.

“Ntabwo bikwiye ko abantu usanga bambuka imipaka bajya gushaka ibintu bakwiye kubonera aha, ntabwo byumvikana. Bigomba guhagarara. Simwe mfitanye ikibazo namwe [abaturage], mfite ikibazo n’abayobozi, baraza gukora akazi bashinzwe cyangwa bajye kwikorera ibindi bashaka gukora ahandi.”

Yanavuze ko mu burezi, nta mpamvu ishuri rimwe rijyamo abana 100, ndetse ubwo hari benshi basibye n’abarimu baba basibye.

Yakomeje ati“Basiba bajya gukora ibiki niba wumva ko uri umwarimu, cyangwa umwana arasiba ishuri, ababyeyi barihe, abayobozi bari he? Abarimu basiba ishuri bajya gukora iki? Umwarimu nasiba ishuri n’abanyeshuri bazasiba ishuri. Ntabwo abanyeshuri bazajya kwiga abarimu badahari.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko hagati ya Perezida Paul Kagame n’Intara y’Amajyaruguru, harimo urukundo rukomeye rushingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo. Yanavuze ko Burera yaje mu turere twa mbere twamuhundagajeho amajwi mu matora ya Perezida mu 2017.

Yanavuze ko ibikorwa by’iterambere, Burera yagenewe miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ngo iyo urebye iterambere ry’ibikorwa byihuta hagati ya 8-10%.

Ati “Akarere ka Burera uyu munsi, nk’akarere k’icyaro, ngira ngo ni ko karere usangamo ibintu bibiri bikomeye, udasanga ahandi. Gafite kaminuza Perezida wa Repubulika yashakiye u Rwanda, yo ku rwego rw’Isi, iteretse hano i Butaro. Gafite kandi ikigo mpuzamahanga gihebuje mu kuvura ibya kanseri, nta handi giteretse, yacyururukije muri aka karere ka Burera. Ibyo rero ni ibigaragaza ko Perezida wa Repubulika, imvugo ari yo ngiro.”

Yashimangiye ko ubu abaturage b’akarere ka Burera basigaye bakunda igihugu cyabo kandi biyemeje ko ari nacyo bashakiramo ibyo bakora.











Salongo Richard / MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/05/2019
  • Hashize 5 years