Ndashaka kugaragaza ibyishimo mfite byo kuba nifatanyije na Perezida Ismaïl Omar Guelleh – Perezida Kagame

  • admin
  • 05/07/2018
  • Hashize 6 years

Perezida Kagame yatumiwe muri Djibouti na Perezida Ismail Omar Guelleh, aho afungura igice cyahariwe gukorerwamo ubucuruzi mpuzamahanga (International Free Trade Zone).

Biteganijwe kandi ko Perezida Kagame yitabira ihuriro ry’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Bushinwa na Afurika ndetse akazitabira n’imurikabikorwa mpuzamahanga.

Igice cyagenewe ubucuruzi Perezida Kagame aza gufungura ku mugaragaro, kizajya gitangirwamo serivisi zijyanye n’ubucuruzi n’ibikorerwa mu nganda.

Icyo kigo cyubatse ku buso burenga hegitari 48 cyashyiriweho gukurura abashoramari baba abaturutse muri Afurika no ku isi, nk’abakora imodoka kimwe n’abakora ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.

Icyo gice ni kimwe mu bigize gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yo gushyiraho ahantu hagenewe koroshya ubucuruzi muri buri gihugu.

U Rwanda na Djibouti bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ikoranabuhanga.

Perezida Paul Kagame yageze muri Djibouti kuri uyu wa Kane aho yatumiwe na Perezida Ismaïl Omar Guelleh mu birori byo gufungura ku mugaragaro agace k’ubuhahirane mpuzamahanga muri iki gihugu.

Perezida Kagame witabiriye itangizwa ry’agace k’ubuhahirane (Djibouti International Free Trade Zone) muri Djibouti yagaragaje ko kazafasha mu kunoza ubucuruzi muri Afurika.

Yagize ati “Ndashaka kugaragaza ibyishimo mfite byo kuba nifatanyije na Perezida (Ismaïl Omar Guelleh) n’abayobozi bo muri aka karere mu gutangiza ku mugaragaro aka gace katazafasha Djibouti gusa ahubwo n’umugabane wose.”

Yakomeje ati “Turabashyigikiye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga kandi nizeye ko uzadufasha twese, kugeza mu Majyepfo y’u Rwanda n’ahandi.”

Biteganyijwe ko Perezida Kagame yitabira Inama y’Ubukungu ihuza Afurika n’u Bushinwa n’imurikagurisha mpuzamahanga hagati yo ku wa 5 na 7 Nyakanga 2018 mu bikorwa biri muri gahunda y’icyerekezo 2035 cya Djibouti.

Umuhango wo gutaha agace k’ubuhahirane kazafasha kompanyi zitanga serivisi zitandukanye nk’iz’ubwikorezi, ibigo by’ubucuruzi n’inganda zitandukanye ndetse biteganyijwe ko kazakurura abashoramari baturutse muri Afurika n’ahandi ku Isi, witabiriwe n’abarenga 700.

Djibouti International Free Trade Zone izaba yubatse ku buso bwa kilometero kare 48 nyuma yo kwagurwa, ni kamwe mu duce tw’ubucuruzi twagutse muri Afurika ndetse kazakurura izindi nganda zikora imodoka n’iz’ikora ibijyanye n’ibikoresho byifashisha amashanyarazi.

Aka gace kazafasha Afurika mu mujyo wo gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, aho ibihugu 49 birimo na Djibouti bimaze kuyashyiraho umukono.

Amasezerano yo kubaka aka gace yashyizweho umukono muri Werurwe Mutarama 2016 nk’uburyo bw’u Bushinwa bwo kwagura imihanda y’ahakorerwa ubucuruzi bw’iki gihugu muri Afurika. Ateganya no kibura aka gace kazinjiza miliyari zirindwi z’amadolari ya Amerika bitarenze imyaka ibiri.

Aka gace gaherereye mu bilometero 25 uvuye mu Mujyi wa Djibouti, kazajya kakira abagenzi miliyoni 1.5 ku mwaka mu gihe izakira imizigo ingana na toni 100,000.

U Rwanda na Djibouti bifitanye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ingendo zo mu kirere, iterambere n’umutekano w’ishoramari, ubwikorezi mu by’indege, ubufatanye mu ikoranabuhanga, gukuriraho ikiguzi cya visa abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo za serivisi n’ayandi.

Djibouti yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 40 bwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari nyuma yaho mu 2013 nabwo yari yatanze ubungana na hegitari 20 ku cyambu cya Djibouti.

Muri Werurwe 2016, mu ruzinduko rwa Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh i Kigali, Leta y’u Rwanda nayo yahaye icyo gihugu hegitari 10 z’ubutaka mu gice cyagenewe inganda (Kigali Special Economic Zone) mu Karere ka Gasabo.

Icyo gihe Perezida Kagame yasabye abikorera gushora imari muri Djibouti ubutaka u Rwanda rwahawe bukabyazwa umusaruro bukarubera nk’icyambu cy’ibicuruzwa biva hakurya y’inyanja itukura.





Niyomugabo Albert

  • admin
  • 05/07/2018
  • Hashize 6 years