Youth Connekt Africa: Ndashaka gutanga umukoro ku rubyiruko rwa Afurika! – Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rw’umugabane wa Afurika gukorera ku ntego bakarangwa n’umwete n’ikinyabupfura mu byo bakora byose, kugira ngo bagere ku iterambere ryabo bwite, iry’ibihugu byabo ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

 

Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu butumwa yageneye urubyiruko rubarirwa mu bihumbi umunani rwitabiriye inama ya Youth Connekt Africa.

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro BK Arena yari yakubise yuzuye urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika.

Byari ibirori bidasanzwe kuri uru rubyiruko rwacishagamo rugacinya akadiho mu rwego rwo kwizihiza ubudasa bwa buri gihugu kitabiriye Youth Connekt Africa i Kigali nyuma yo kubera muri Ghana umwaka ushize.

Morale yo ku rwego rwo hejuru n’akanyamuneza nibyo abo basore n’inkumi bakirije Perezida Kagame ubwo yinjiraga muri BK Arena aje gutangiza iyi nama ku mugaragaro.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimangiye akamaro ka gahunda n’inama ya Youth Connekt nyuma y’imyaka 10  itangijwe mu Rwanda ndetse anavuga ko Afurika atari umugabane w’ibibazo gusa.

Yagize ati “Youth Connekt idufasha gusangira inkuru nziza z’ibyagezweho, buri wese akamenya mugenzi we neza kurushaho bakubaka ubumwe, imaze kuba urubuga ruhuriza hamwe ibihumbi by’urubyiruko buri mwaka rugatanga umusanzu mu gushaka ibisubizo ndetse buri wese akigira kuri mugenzi we. Afurika ntabwo ari umugabane w’ibibazo habe na gato. Nibyo hari ibibazo ariko se ni hehe utabisanga? Ku Isi yose hari ibibazo bityo rero dukwiye guhangana n’ibibazo byacu bitureba ariko ntabwo turi umugabane w’ibibazo. Ariko byibura nk’abayobozi tugomba gukora ibitureba mu kwemera ko urubyiruko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi muri gahunda zacu z’iterambere.”

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yagaragaje Perezida Paul Kagame nk’umuyobozi w’intangarugero mu guha amahirwe urubyiruko, ariko nanone nawe yongera guha umukoro urubyiruko rwa Afurika.

Ndashaka gutanga umukoro ku rubyiruko rwa Afurika, nimufate imyanya mukwiye ku meza afatirwaho ibyemezo! Aho ibyemezo byose bifatirwa reka urubyiruko muhagararirwe bufatika kugirango ijwi ryanyu ryumvikane kandi rihabwe agaciro. Ndifuza gushimira Perezida Kagame kuko weretse abandi bayobozi ba Afurika uburyo bwiza bwo kwizera urubyiruko ukaruha amahirwe yo gukora neza cyane. Abayobozi benshi bo ku Isi bafite ubwoba bwo kwiyegereza urubyiruko ngo ruze ku meza afatirwaho ibyemezo kubera gutinya igitutu cy’urubyiruko. Perezida Kagame yeretse Isi uko bikorwa yereka urubyiruko inzira ndetse aruha n’amahirwe.”

Ayo mahirwe urubyiruko rufite ariko isoko rusange rya Afurika, ikoranabuhanga n’andi atandukanye niyo Perezida Kagame yarusabye kubakiraho mu bikorwa biruteza imbere ariko nanone arusaba gukorera ku ntego no kurangwa n’ikinyabupfura.

Uretse Perezida Kagame na Visi Perezida wa Kenya, Abakuru b’ibihugu bya Senegal ndetse na Namibia nabo bagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga.

Inama ya Youth Connekt Africa ibaye ku ncuro ya 5 izamara iminsi 3.

Ifatwa nk’iya mbere ihuza urubyiruko rwinshi muri Afurika hagamijwe iterambere ryarwo. Yitabiriwe n’urubyiruko rubarirwa mu bihumbi icyenda. Gahunda ya Youth Connekt yatangiriye mu Rwanda mu myaka 10 ishize ariko ubu imaze gushinga imizi mu bihugu 30 bya Afurika ndetse inama nk’iyi iheruka yabereye muri Ghana mu mwaka ushize wa 2021.

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2022
  • Hashize 2 years