Ndasaba Abanyarwanda baba hanze guha agaciro isoko yabo n’icyo bari cyo – Musenyeri John Rucyahana

  • admin
  • 12/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Musenyeri John Rucyahana asaba Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kuzirikana Ubunyarwanda aho kwiyumvamo abanyamahanga.

Musenyeri John Rucyahana agaragaza ko uko waba umeze kose umerewe neza iyo mu mahanga burya bene igihugu ubamo bagufata nk’umuvumbyi kandi umuvumbyi atajya ahabwa agaciro nk’akabo mu rugo yagiye kuvumbamo.

Musenyeri Rucyahana asaba Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza ubumwe bwabo bagakunda u Rwanda kuko ari wo murage Imana yabahaye bazasigira n’ababakomokaho, bityo ko ibyiza ari ukureka amacakubiri ahubwo bagakomeza kuzirikana indangagaciro z’Ubunyarwanda.

Agira ati “Ushobora kuba Umunyarwanda ufite akazi keza muri Amerika, mu Buholandi no mu bihugu byo mu Burayi, ariko burya uri umuvumbyi muri ibyo bihugu, kandi umuvumbyi ntasa nk’umwana wo muri urwo rugo yagiye kuvumbamo, umumvumbyi nta burenganzira nk’ubwa nyir’urugo agira”.

Ati “Ndasaba Abanyarwanda baba hanze guha agaciro isoko yabo n’icyo bari cyo kuko ntabwo aho baba babemera ngo babahe agaciro nk’ako bakwiye, agaciro kacu isoko yacu, tugomba kubirinda kuko ntawe uzabiturindira ni byo tuzaraga abadukomokaho”.

Musenyeri John Rucyahana avuga ko kubera ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara muri bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga n’abandi batifuriza ineza u Rwanda, bikomeje kugaragara ko ibihugu babamo bibashyigikira ngo bakomeze umugambi wo kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Nyamara ngo ibyo bihugu ubwabyo bishaka gusenya Ubunyarwanda kandi Abanyarwanda babigizemo uruhare ibyo bikaba bikomeje kubangamira ubumwe bwabo.

Atanze urugero rw’ibihugu bya Amerika no mu Burayi aho byakomeje guhembera amacakubiri bigaragaza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ahubwo ko yakwitwa ‘Jenoside y’Abanyarwanda’ ngo kuko hari n’Abahutu bishwe, nyamara ayo mahanga akirengagiza ko abo bandi bishwe kubera ibitekerezo byabo bitandukanye no kuzira ubwoko.

Agira ati “Amahanga icyo yakomeje kutwicisha ni ukugira bamwe abatoni bakica abandi, bigahinduka ngo n’abari abatoni bicwe maze bige bihora gutyo, ariko ubu Leta y’Ubumwe yabikuyeho byose, turi Abanyarwanda”.

Ati “Biriya bihugu bigoreka amateka bigamije kudutanya kandi bigashyigikira umwanzi w’ubumwe bwacu, ariko iyo ntambara tuzakomeza kuyirwana urugamba ruracyahari kandi uko umwanzi akwigaragarije ni ko aguha uburyo runaka bwo kumurwanya”.

Igihugu cyarabohowe kandi kimeze neza abarwanya u Rwanda barakoresha telefone na mudasobwa

Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize Urubuga rw’Inararibonye z’u Rwanda, Sheikh Abdul Karim Harerimana, avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu u Rwanda rwongeye kwiyubaka ruhereye ku busa rukaba rugeze ku rwego rushimishije.

Avuga ko hari byinshi byakozwe byatumye Abanyarwanda bongera kugira ubuzima bwiza ndetse bikagaragazwa n’iterambere igihugu kigezeho haba mu burezi, ubukungu, ubuzima n’umutekano.

Avuga ko n’ubwo hari abagihembera amacakubiri badashakira ineza u Rwanda badateye ubwoba kuko iyo babikorera iyo mu mahanga bagenda batsindwa kandi intambara yabo izakomeza gutsindwa.

Agira ati “Abanyarwanda bari mu gihugu basaga miliyoni 12 bemera ubumwe bwabo kandi biyumvamo Ubunyarwanda kurusha ibibatanya ku bipimo bishimishije hejuru ya 94% ibyo birahagije ngo abantu bigirire icyizere”.

Arongera ati “Abagifite ayo macakubiri baba mu mahanga intambara zabo bazirwanira kuri telefone na za mudasobwa, ibyo ntibikwiye kudutera ubwoba ahubwo dukwiye gukomeza kwiyubakira u Rwanda twifuza tunarushaho kubarwanya”.

Inzego zitandukanye mu iterambere ry’igihugu zigaragaza ko hari byinshi byagezweho kubera gushyira hamwe no kubaka ubumwe nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu.

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 12/07/2020
  • Hashize 4 years