Ndangiza Hadidja yatorewe gusimbura Salama uherutse kwangirwa kwinjira muri Sena

  • admin
  • 03/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe gukorera mu Rwanda, ryatoteye Madamu Murangwa Ndangiza Hadidja gusimbura Uwamurera Salama muri Sena.

Murangwa Hadidja na we yatanzwe n’ishyaka rya PDI nk’uko nubundi ariryo ryari ryatanze Uwamurera Salama utaremejwe n’urukiko rw’ikirenga aho tariki ya mbere z’uku kwezi k’Ukwakira 2019.

Icyo gihe urukiko rw’ikirenga rwatangaje ko rutemeje umukandida Uwamurera Salama wari watanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya Pilitiki, avuye mu ishyaka rya PDI, bivugwa ko impamvu yari uko nta bunararibonye yari afite.

Ubusanzwe Uwamurera Salama yari umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imisoro mu kigo cy’ubutaka cy’ako karere.

Gusa Murangwa Hadidja utorewe gusimbura Salama muri Sena, nawe hari aho ahuriye n’ibyo mu misoro kuko ari impuguke mu bwakirizi bw’imisoro, akaba n’umunyamategeko.

Uyu kandi azwiho kuba yarakoze imirimo inyuranye mu bijyanye n’imisoro ndetse n’ubujyanama mu mategeko haba mu bigo bya Leta ndetse n’ibyigenga.

Yari umwe mu bagize ikigo mpuzamahanga nkemurampaka (Kigali International Arbitration Center), akaba anabifitiye impamyabumenyi (certificate) yavanye mu gihugu cy’u Bwongereza.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/10/2019
  • Hashize 5 years