Nasho : Perezida Kagame yerekanywe ari gusuhuza abayobozi akoresheje inkokora [ REBA AMAFOTO]
- 11/03/2020
- Hashize 5 years
Perezida Kagame ari mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Nasho. Ifoto iri ku mbuga nkoranyambaga yamwerekanye ari gusuzuha abayobozi akoresheje inkokora. Iyi ndamukanyo niyo iri gutangwaho inama ngo abantu bakoreshe mu rwego rwo kwirinda icyatuma banduzanya coronavirus.
Iyi virus kugeza ubu ntiragera mu Rwanda ariko Minisiteri y’ubuzima yashyizeho ingamba zo gukumira ko abaturage bakwanduzanya, muri zo hakaba harimo gukaraba intoki kenshi, gufata ku munwa no ku mazuru mu gihe abantu bitsamuye no gusuhuzanya abantu badahana ibiganza ahubwo bagakozanyaho inkokora cyangwa ibirenge.
Amakuru avuga ko Perezida Kagame ari kumwe n’umushoramari w’Umunyamerika Buffet wateye abanyarwanda bo mu murenge wa Nasho inkunga yo kubafasha kuhira amazi azamurwa mu kiyaga.
Perezida Kagame arataha uruganda ruzamura amazi akuhira imirima y’abaturage igabanyije mu byo bita pivots.
Ni umushinga wuhira imirima hifashishijwe ingufu z’amashanyarazi akomoka ku izuba, ukaba warakozwe ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’ikigo kitwa The Howard G. Buffet Foundation.
Chief editor MUHABURA.RW