Naryamanye n’umukobwa akaba n’inshuti y’umugore wanjye none byaniye kumureka-Mbigenze nte?

  • admin
  • 15/12/2019
  • Hashize 4 years

Umugabo utashatse gutangaza amazina ye yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga Muhabura.rw aho afite ikibazo cyo guca inyuma umugore we akaryamana n’umukobwa ukundana n’umugore we none kumureka bikaba byamunaniye kubera ibihe byiza bagiranye ahora yibuka mu ntekerezo ze.

Uyu mugabo avuga ko afite imyaka 32 umugore we akagira 28, umukobwa basambanye yaciye inyuma umugore we afite imyaka 27.

Avuga ko kugira amenyane n’uyu mukobwa ari uko yari yaje mu rugo kubasura ariko we bakaba batari baziranye ahubwo yari aziranyi n’umugore we kuko biganye mu mashuri yisumbuye.

Mu magambo ye ati” Bavandimwe nanjye mfite ikibazo kindemereye cyane ! Nateye intambwe nca umugore wanjye inyuma dufitanye abana babiri b’abahungu ariko kugira ngo ndeke iyo ngeso byananiye burundu nibyo koko baravuga ngo umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka”.

Yakomeje avuga uburyo yatangiye iyo ngeso mbi ati” Bijya gutangira mu rugo haje umukobwa w’inshuti y’umugore wanjye yaje kumusura, Uwo mukobwa ngo barakuranye baturuka no mu gace kamwe.Icyo gihe yaraye mu rugo kuko yahageze mu masaha akuze kandi iwabo ni kure ntiyashoboraga gutaha.Twaramucumbikiye araryama nta kibazo, Umugore wanjye kuko ari umwarimukazi yazindutse ajya ku kazi nanjye nsigara mu rugo kuko njye nari naruhutse ntakoze.

Mu gitondo narabyutse nsanga uwo mukobwa yicaye mu ruganiriro (salon) nkubise amaso ku kimero cye numva ibintu binyirutse mu mutwe mba ndamwegereye, Twaraganiriye ntangira kumukora ku bibero dore ko yari yambaye akenda kagufi cyane. Nawe ntiyambujije kumukoraho ahubwo yanyeretse ko ari ibintu bimushimishije cyane ! Ntimumbaze ibyakurikiyeho gusa icyo nibuka ni uko namwinjije mu cyumba cy’umugore wanjye tugirana imibonano ihebuje ntazigera nibagirwa.

Uwo munsi twagiranye ibihe byiza amfata neza ku buryo bushoboka mbona ntaho ahuriye n’umugore wanjye. Ikintu gikomeje kundemerera ni uko kumwikuramo byananiye ndetse na nyuma y’uko avuye mu rugo twagiye duhurira mu mahoteli n’ahandi dushobora kubona uburyo turyamana ntawe twikanga. Kumureka byananiye ndi gutekereza ibyo kubana nawe nkareka umugore wanjye gusa natekereza ku bana bacu undi mutima ukambuza.

Ikindi kibazo kiri kumbuza gusinzira ni uko nshobora kuba naramuteye inda kuko yambwiye ko amaze ukwezi n’igice atabona imihango. Ndibaza ibizakurikiraho niba koko naramuteye inda bikanshanga, Ikindi kimbuza amahwemo ni ibizakurikiraho umugore wanjye natuvumbura. Mungire inama bavandi ndakomerewe pe ! Ntimuseke namwe byababaho kuko nanjye byabaye ntabigambiriye. Ndabinginze mungire inama y’icyo nakora ngakemura ibi bibazo bindemereye. Ndabinginze mumfashe mungire inama .”

Uramutse afite inama wagira uyu muvandimwe watwandikira ahagenewe kujya inama z’abasomyi kandi nawe ushaka kutugisha inama watwandikira kuri Email yacu muhabura10@gmail.com

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/12/2019
  • Hashize 4 years