Nababwiye ko bitari byoroshye kumenya ibizaba imbere – Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko nubwo u Rwanda rwagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 muri uyu mwaka wa 2020 ntacyarubujije guhagarara neza mu nzego zose.

Umukuru y’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, ubwo yagezaga ijambo ku Baturarwanda ndetse rigaragaza rigaragaza isura y’Igihugu n’uko gihagaze mu gihe cyo gusoza uyu mwaka.

Perezida Kagame yatangiye yibutsa ko mu mwaka ushize yashimangiye ko Igihugu cyari gihagaze neza ndetse afite n’ikizere ko umwaka wa 2020 wagombaga kuba mwiza kurushaho ntiyibagirwa ko no kwibusa ko bitari byoroshye kumenya ibizabaimbere.

Yagize ati: “Nababwiye ko bitari byoroshye kumenya ibizaba imbere. Ntabwo twari tuzi ibizaba muri uwo mwaka. Haje kubamo icyorezo nyuma y’amezi make cyari cyakwiriye Isi… Ariko n’ubwo icyo cyorezo cyatugizeho ingaruka zikomeye ndetse bikaba ngombwa ko duhindura bimwe mu byo twari twarateganyije ndagira ngo nongere mbabwire ko Igihuhugu cyacu gikomeje guhagarara neza no muri ibyo byose. Gihagaze neza n’impamvu zibyerekana ziragaragara.”

Umukuru w’Igihugu yashimiye inzego zitandukanye n’Abanyarwanda muri rusange bagaragaje ubwitange n’ubufatanye mu guhangana n’ibibazo. ashimangira ko byose byubakiye ku muco na poritiki yo gukorera hamwe.

Ati: ” Twabonye akamaro k’imbaraga u Rwanda rushyira mu bitandukanye. bi byongereye ubutwari no kwihangana Abanayarwanda basanganywe bifasha no guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.”

Ibyagezweho mu nshamake

Muri Mituweri

Perezida Kagame yavuze ko Igihugu cyabashije kwishyurira mituweri abaturage bagera kuri miriyoni 2 bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe batishoboye.

Perezida Kagame yavuze ko amafaranga y’u Rwanda arenga miriyari 10 yahawe imiryango idashoboye kwifasha, angaruka ku byiciro bishya by’ubudehe birimo gushyirwa mu bikorwa.

Ati: “Iyo gahunda igomba gushyirwa mu bikorwa mu mucyo kubera ko mu bihe byashize byagiye bigaragara ko hari ibitarakozwe neza.”

Mu Buhinzi

Perezida Kagame yavuze ko muri uyu mwaka umusaruro ukomoka mu buhinzi wakomeje kuba mwiza, anavuga ko imbuto zituburirwa mu gihugu zafashije kugabanya ibitumizwa mu mahanga.

Yakomeej agira ati: “Guhunika imyaka byadufashije kubona toni 5,000 zahaweAabaturarwanda zahawe abari muri gahunda ya Guma Mu Rugo. Amadorari y’Amerika agera kuri miriyoni 400 ni yo yavuye mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.”

Haguzwe utumashini 17 twumisha umusaruro, mu rwego rwo guhangana n’umusaruro w’ibinyampeke upfa ubusa nyuma yo gutora uruhumbu (uburozi bwa Aflatoxins).

Yavuze ko hubatswe ibigega bigera kuri 500 ndetse ngo hari n’ibindi byinshi byakozwe mu buhinzi atashoboye kurondora, ati: “Ubuhinzi burimo buratera imbere kandi tuzakomeza kubwitaho.”

Mu Buzima

Perezisa Kagame yavuze ko muri uyu mwaka wa 2020, hatashywe ibitaro bitatu birimo Ibitaro bya Gatunda biherereye mu Karere ka Nyagatare, ibya Nyarugenge biherereye mu Karere ka Nyarugende ndetse n’ibya Gatonde mu Karere ka Gakenke.

Yakomeje agira ati: “Twifashihije ikoraranabuhanga twabashije kumenya abanduye no kwita ku bahuye na bo, twashyizeho inyubako yihariye ivura indwara z’umutima dushyiramo n’imashini ya MRI, ubundi abantu bajyaga bajya mu bindi bihugu kujya kuvurirwayo cyangwa ariko ubu bizajya bikorerwa hano.”

Yavuze ko hashatswe n’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zitari zisanzwe zizurirwa mu Rwanda kuko indwara nyinshi zikomeye zizajya zizivurirwa mu Gihugu ku buryo hazaba hari n’ubushobozi bwo kwakira abazirwaye baturutse mu bindi bihugu.

Mu Burezi

Muri uyu mwaka wa 2020, hubatswe ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22, bingana n’ibyubatswe mu myaka 16 ishize.

Perezida wa Repubulika kandi yavuze ko amashuri yari yahagaritswe kubera COVID-19 yongeye gutangira ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Yakomeje agira ati: “Tugomba kuba maso, ni byo nahoze mvuga by’ubuzima dushaka gukomeza uko bikwiriye, ariko tugahura n’ingorane z’uko hari ibigomba kwitonderwa, hari uburyo tugomba kwifata budasanzwe kugira ngo duhangane n’icyo cyorezo.”

Mu bikorwa remezo

Hubatswe ibikorwa remezo bifasha gukumira imyuzure mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza. Perezida Kagame yashimangiye ko ibyo bikorwa remezo byubatswe ku bufatanye n’abaturage.

Yavuze ko muri uyu mwaka hari abaturage bambuwe ubuzima n’ibiza ashimangira ko rimwe na rimwe hari ubwo ibyo biza biterwa n’amakosa agenda akorwa.

Yagize ati: “Hari abantu batura ahadakwiye guturwa, ibikorwa abantu bakora bidakwiye kuba bikorwa uko babikora bituma noneho n’ibiza iyo byaje bivuye ku myuzure, ku mvura n’ibindi birushaho gukara bikagira uburemere. Na byo tugenda tubikosora, kandi iyo tubikosora na byo hari ubwo bisa n’ibihungabanyije ubuzima bw’abantu bari batuye mu bishanga kugira ngo bature ahantu hegutse badashobora kwicwa n’imyuzure.”
yavuze ko abahungabana bakwiye kumva ko hari ibibazo biba bikemurwa.

Mu ikoranabuhanga no gukwiza ingufu z’amashanyarazi

Perezida Kagame yavuze ko murandasi inyaruka ya 4G yageze mu duce 142 mu gihugu hose.

Yavuze ko ingo zikabakaba ibihumbi 200 zagejejweho amashanyarazi muri uyu mwaka ndetse ngo no mu gihe cya vuba amashanyarazi araba yageze mu mirenge yose y’Igihugu.

Mu Bukungu

Perezida Kagame yavuze ko amafaranga y’u Rwanda arenga miriyari 100 yashyizwe mu kigega ngobokabukungu, ndetse hanagobotswe ubucuruzi mu nzego zitandukanye.

Umusaruro mbumbe w’Igihugu waragabanyutse, ariko mu gihembwe cya gatatu warongeye uwazamuka, bikaba bigaragaza ko ubukungu bugenda buzamuka uko u Rwanda ruhangana n’iki cyorezo cyagiye gisubiza Igihugu inyuma mu bintu byinshi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/12/2020
  • Hashize 4 years