Myugariro w’Umunya-Portugal Kepler Laveran Lima Ferreira yasezeye ruhago

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/08/2024
  • Hashize 1 month
Image

Myugariro w’Umunya-Portugal Kepler Laveran Lima Ferreira, wamenyekanye nka “Pepe” akaba yarakiniye amakipe akomeye arimo Real Madrid na FC Porto, yasezeye kuri ruhago ku myaka 41.

Ku gicumunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2024, ni bwo uyu myugariro uri mu bakomeye ku Isi yafashe umwanzuro wo guhagarika gukina umupira w’amagaru abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze ashimira abamubaye hafi muri uru rugendo.

Yagize ati: “Ndashaka gushimira Imana yampaye ubwenge bwo gushobora gukomeza urugendo rwanjye.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo nabura gushimira kandi abayobozi b’amakipe bose banyizeye nka nshobora gukora akazi kanjye. Ku bakozi bose b’amakipe yose nagiyeyo, ni bo roho n’ifatizo by’amakipe kandi n’ikipe y’Igihugu. Kandi ndashaka gushimira abantu bose bangiye inyuma, ndabashimira mwese.”

Pepe yatangiye gukina umupira w’amaguru 2002 ahereye muri Maritimo yo muri Portugal ayivamo yerekeza muri FC Porto ayikinira imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri Real Madrid mu 2007.

Muri Real Madrid yakinnye imikino 334 atsinda ibitego 15 mu myaka10 atwara igikombe cya shampiyona enshuro eshatu, UEFA Champions League inshuro eshatu ndetse n’igikombe cy’isi cy’amakipe inshuro ebyiri.

Nyuma yo gutandukana na Real Madrid muri 2017, Pepe yerekeje muri Besiktas yo muri Turkey asinya umwe nyuma yaho agaruka muri FC porto yari amaze imyaka itanu. 

Umukino wa nyuma yawukinnnye  mu gikombe cy’u Burayi uyu mwaka mu Budage ubwo portugal yasezerwaga n’u Bufaransa kuri penaliti muri 1/4,

Muri rusange, Pepe yakinnye imikino 878 harimo 141 mu ikipe y’Igihugu, yatwaye ibikombe 34 birimo igikombe cy’u Burayi cya 2016.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/08/2024
  • Hashize 1 month