Myanmar:Abanyamakuru ba Reuters bari bahafungiye barekuwe nyuma y’iminsi 500

  • admin
  • 07/05/2019
  • Hashize 5 years

Abanyamakuru babiri b’ibiro ntaramakuru Reuters bari bafunze bazira gukurikirana inkuru ku bwicanyi bw’abo mu bwoko bw’aba Rohingya muri Myanmar barekuwe.

Wa Lone w’imyaka 33 y’amavuko na Kyaw Soe Oo w’imyaka 29 y’amavuko, barekuwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu nyuma y’iminsi irenga 500 bari bamaze muri gereza.

Mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2018, bari barahamijwe icyaha gishingiye ku itegeko rirebana n’amabanga y’igihugu bakatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Gufungwa kwabo kwatumye abantu banyuranye banenga ikigero cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru na demokarasi muri Myanmar.

Amaze kuva muri gereza, Wa Lone yabwiye BBC ko atazigera ahagarika kuba umunyamakuru kubera ibyamubayeho.

Yanabwiye abanyamakuru ati “Nishimiye cyane kongera kubona umuryango wanjye ndetse n’abo dukorana. Ndifuza cyane kongera gusubira mu cyumba cyo guteguriramo amakuru”.

Aba bagabo bombi bafite imiryango n’abana bakiri bato. Pan Ei Mon, umugore wa Wa Lone, yatahuye ko atwite nyuma gato yuko umugabo we afunzwe. Yabashije kubona umukobwa we inshuro nke mu gihe yari afunze ubwo umuryango we wabaga wamusuye.

Aba banyamakuru barekuranywe n’izindi mfungwa zibarirwa mu bihumbi ku mbabazi zitangwa buri mwaka mu buryo bw’ikivunge mu gihe iki gihugu kiba kitegura gutangira umwaka mushya.

Stephen J Adler, umwanditsi mukuru wa Reuters, yavuze ko aba banyamakuru – mu kwezi gushize kwa kane batsindiye igihembo gikomeye cya Pulitzer kubera akazi bakoze – babaye “ikirango” cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

’Batsinze urugamba ntibatsinze intambara’

Gusa muri iki gihugu haracyari ubwoba ku banyamakuru ko bashobora gufungwa bazira ibyo batangaje ntibishimwe n’abategetsi nk’uko BBC News ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Mu gihe aba banyamakuru babiri bari bafunze, ubutegetsi bwa Aung San Suu Kyi bwafunze abandi banyamakuru benshi hamwe n’impirimbanyi, bituma haba impungenge ku ho iki gihugu kiri kwerekeza.

Wa Lone na Kyaw Soe Oo ni abaturage b’iki gihugu bakorera igitangazamakuru mpuzamahanga, bafunzwe barimo bacukumbura ibimenyetso ku bwicanyi bwakozwe n’abasirikare ba leta ku bagabo 10 b’aba Rohingya mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2017.

Abo ba Rohingya bishwe ni abo mu cyaro cya Inn Din kiri muri leta ya Rakhine mu majyaruguru ya Myanmar.

Aba banyamakuru baje gutegwa umutego n’abapolisi babiri bari bahuriye na bo bwa mbere muri resitora (restaurant) bakabaha inyandiko, nuko barafatwa barafungwa mbere yuko batangaza inkuru yabo.

Umupolisi watanze ubuhamya mu gihe cy’urubanza rwabo, yavuze ko uko guhurira muri resitora wari umutego wo kubona uko bata muri yombi abo banyamakuru.

Inkuru yabo ariko yahise ikomeza gucukumburwa n’abanyamakuru benshi bafatanyije, bagaragaza iby’ubu bwicanyi harimo n’ubuhamya bunyuranye bw’ababukoze.

Abasirikare bo bari barasohoye icyegeranyo cyabo kigaragaza ko nta bwicanyi bakoze, ko ahubwo ari bo bahohotewe ubwo bajyaga mu gace kitwa Inn Din ahiciwe aba ba-Rohingya b’abayisilamu.

Abategetsi ba Myanmar nyuma baje kwemera iby’ubu bwicanyi, banemera ko bazahana ababukoze. Abasirikare barindwi nibo baje gukatirwa imyaka 10 y’igifungo.


Aba ni bo bagabo abo banyamakuru ba Reuters bakoragaho iperereza ku buryo bishwe
Wa Lone na Kyaw Soe Oo bari kumwe n’abagore babo n’abana babo

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/05/2019
  • Hashize 5 years