Muzambique: Yasabwe gukora iperereza ku bagore bahatiwe gukora imibonano mpuzabitsina ku bera ibiryo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Right watch (HRW)
yasabye leta ya Mozambike gukora iperereza ku makuru mashya avuga ko abagore bahatiwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gutanga amafaranga kugira ngo bahabwe ubufasha bw’ibiribwa mu turere twibasiwe n’inyeshyamba zimaze imyaka ine.

Umushakashatsi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Zenaida Machado, yatangaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’amajyaruguru ya Cabo Delgado basabye abagore ko bakorana imibonano mpuzabitsina mbere yuko babaha ibiribwa mugihe amabwiriza avuga ko bagomba guhabwa inkunga y’ibiribwa ku buntu muri gahunda mpuzamahanga y’ubutabazi.
yagize ati: Iryo hohoterwa riba cyane ku baturage byabaye akamenyero ku bayobozi b’inzego zibanze muri Mozambique basaba indonke Abaturage harimo no kubasambanya

Ishyirahamwe rishinzwe gukemura amakimbirane ACLED rivuga ko Cabo Delgado yibasiwe n’ihohoterwa rikabije mu myaka yashize ryakuye abantu 800.000 mu ngo zabo, hapfa abantu barenga 3.100 – kimwe cya kabiri cyabo bakaba ari abasivili.

raporo ya Human Rights Watch yasohotse ku wa gatatu yashyigikiye ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’ikigo cya Mozambique gishinzwe itangazamakuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana, Ikigo cy’Ubunyangamugayo rusange, cyatangaje ibirego nk’ibyo mu Kwakira umwaka ushize.

Icyakora, Umuryango w’abibumbye wavuze ko kuruyu wa gatanu ukora iperereza ku bivugwa ko abarokotse inkubi y’umuyaga wa Idai muri Mozambike bahatirwa kuryamana n’abayobozi b’abaturage kugira ngo babone ibiryo.

Abantu barenga 1.000 barapfuye kandi ibihumbi icumi birukanwa mu ngo zabo igihe inkubi y’umuyaga wa Idai yibasiraga Mozambique mbere yuko ikomereza mu gihugu imbere muri Malawi na Zimbabwe, muri kimwe mu biza byatewe n’ihindaguruka ry’ikirere byibasiye isi y’amajyepfo.

Imihigo y’umuryango w’abibumbye ibaye nyuma y’umunsi umwe umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) usohoye inkuru z’abagore barokotse bavuga ko bahohotewe n’abayobozi b’inzego z’ibanze kandi ko ninkubi y’umuyaga wa kabiri ukomeye, witwa Kenneth, wibasiye igihugu gikennye cyo mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Afurika.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (UNOCHA) byagize biti: “Kimwe na raporo iyo ari yo yose yerekeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina , turimo kwihutira gukurikirana ibi birego, harimo n’inzego zibishinzwe.”

Ati: “Umuryango w’abibumbye ufite politiki yo kutihanganirana na gato ibijyanye no gukoresha imibonano mpuzabitsina no guhohotera abagore. Ntabwo byemewe, kandi ntibizigera byemerwa ku muntu uwo ari we wese ukora Ibikorwa byo guhohotera abatishoboye. ”

Leta ya Mozambique ntiragira icyo itangaza kuri Raporo ya Human Right watch ndetse n’kigo gishinzwe gucunga ibiza muri Mozambike ntacyo kiratangaza.

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2021
  • Hashize 3 years