Muzakubitwa kabiri ibyo mube mubizi kandi ntimubifate nk’imikino naje kubaburira-Perezida Nkurunziza

  • admin
  • 18/11/2019
  • Hashize 4 years

Perezida Nkurunziza akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Uburundi avuga ko uwo ari we wese washaka kugaba igitero ku Burundi, yaba yigerejeho kandi ko byarangira yicuza icyatumye agira icyo gitekerezo.

Ibi yabigarutseho mu ijambo risoza icyumweru cy’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryise icyumweru cy’intwari.

Yarivugiye muri Commune Mubimbi mu ntara ya Bujumbura mu mpera y’icyumweru gishize aho yatangiye avuga iby’urugamba iri shyaka rye ryarwanye n’aho rigeze ubu.

Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko urugamba rw’amasasu rwamaze imyaka hafi 15 ariko ngo ubu rwararangiye burundu kereka uzigerezaho akabashotora.

Ati: “Muri CNDD-FDD twahagaritse intambara burundu,nyamuneka uzadushotora tuzamwereka ko turya dukarabye, uzigerezaho yatsa (acana) umuriro azicuza icyo awakirije”.

Ijambo rye rigarukamo Imana kenshi, avuga ko abashaka guhemuka bazaba bahemukiye Imana n’abenyagihugu batazagira amahoro.

Yaburiye abo mu ishyaka rye avuga ko ntawarihemutsemo ngo bimuhire.

Ati: “Erega ubu noneho birakomeye, ibaze Imana tuyiha umwanya wa mbere muri CNDD-FDD umwaka ushize rero twarabisukuye tuyiha umwanya wa mbere mu itegeko nshinga, muzakubitwa kabiri ibyo mube mubizi kandi ntimubifate nk’imikino naje kubaburira”.

Pierre Nkurunziza ntiyaciye ku ruhande yavuze ko abwira ‘Abagumyabanga’ (abayoboke ba CNDD-FDD) gusa hamwe n’abanyuze muri iri shyaka bakarivamo.

Bamwe mu bayoboke b’ishyaka CNDD-FDD cyane cyana bo mu ishami ry’urubyiruko ‘Imbonerakure’ bavugwa na raporo y’abakoze iperereza ba ONU mu bikorwa byo kugirira nabi abatari muri iryo shyaka.

Bavugwa kandi mu bikorwa bihohoterwa uburenganzira bwa muntu nk’ubwicanyi, urugomo, gutera ubwoba, gufunga binyuranyije n’amategeko n’ibindi.

Ubutegetsi bw’u Burundi bwagiye buhakana ibivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu rivuga ko ryabonye mu Burundi.

Ishyaka CNDD-FDD rizaba rihanganye n’ayandi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha, kugeza ubu ntabwo riratangaza umukandida waryo muri ayo matora.

Vuba aha Perezida Nkurunziza aherutse kwemeza bidasubirwaho ko ataziyamamariza umwanya wa perezida mu matora etegurwa mu Burundi.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/11/2019
  • Hashize 4 years