Muyobozi haranira ko abo uyobora bakubaha aho kugutinya-Gen Ruvusha

  • admin
  • 16/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Major General Emmanuel Ruvusha, yasabye abayobozi gukunda abo bayobora bagaharanira ko babubaha aho kubatinya nk’uko bijya bigenda kuri bamwe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yari yitabiriye inama mpuzabikorwa mu Karere ka Gisagara yahuje abayobozi bose kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Karere.

Muri iyo nama hasuzumiwemo aho abayobozi bageze bafatanya n’abaturage gukemura ibibazo bihari cyane cyane ibibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Gen Ruvusha yagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga umuyobozi mwiza asaba abayobozi kubyitaho.

Ati “Iyo uri umuyobozi ukigangarika burya abo uyobora ntabwo baba bakubaha ahubwo baba bagutinya. Muyobozi haranira ko abo uyobora bakubaha aho kugutinya kuko byanze bikunze ninicisha bugufi imbere yawe uzanyubaha kandi nanjye nkubahe.”

“Ariko ninza nareze igituza ngo njyewe ndi Jenerali nca ibiti n’amabuye cyangwa ngo ndi Gitifu cyangwa ndi Meya; icyo gihe ntabwo uzanyubaha ahubwo uzantinya. Bivuze ngo n’imikoranire hagati yanjye nawe ntabwo izaba iryoshye kuko ngutinya.”

Yabasabye gufata abaturage bayobora nk’abana babo, yibutsa ko uko umubyeyi afata umwana ari ko na we amwitura.

Ati “Reka ntange urugero duhere ku bana bacu; burya umwana ubyaye urukundo umuhaye ni rwo akwitura. Uzarebe mu rugo hari ubwo ushobora gusanga abana bakunda nyina kurusha se cyangwa bakunda se kurusha nyina; nta handi bituruka ni rwa rukundo waberetse.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Major General Emmanuel Ruvusha, yavuze ko kwegera umuturage no kumutega amatwi ari byo bizafasha abayobozi kuyobora neza no gukemura ibibazo bihari mu buryo burambye.

Ati “Uko guca bugufi ukajya ku muturage ukinjira muri iyo nzu ye ukarya ibijumba ukabisangira na we ni ibintu bikomeye cyane; iki kintu twese dukwiye kucyigiraho; kwegera abo tuyobora kandi tubacira bugufi.”

Yabagiriye inama yo kugira umuco wo gusaba imbabazi igihe bakosheje kandi bakikosora.

Ati “Wanabakosereza ukabasaba imbabazi. Hari ijambo rigufi rigira inyuguti enye gusa ryitwa ‘Sorry’ ni akantu kagufi ariko kavuze ikintu gikomeye cyane kandi burya bitera akanyabugabo.”

Muri iyo nama, bamwe mu bayobozi bageze ku bikorwa by’indashyikirwa bahawe umwanya basobanura uko bakora kugira ngo bagenzi babo babigireho.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Mareba mu Murenge wa Kibirizi, Mukangarambe Christine, yagaragaje uko bakemuye ikibazo cy’abacuruzaga ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe.

Ati “Nakoranye na komite yose y’umudugudu twegera abaturage dukora inama tukajya duhanahana amakuru tugenda dusura urugo ku rundi ibiyobyabwenge turabica. Kuva ibiyobyabwenge twabica abana bari barataye ishuri kubera ababyeyi babo ari abasinzi basubiyemo; ubu nta mwana wataye ishuri ngira mu mudugudu.

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyarurama mu murenge wa Gishubi, Havugiyaremye Jean Damascène, yabasangije ko batoje abaturage bose kwizigama amafaranga n’imyaka beza.

Ati “Buriya igituma abantu bagira ubukene bukabije ni ukutamenya kwizigamira; twebwe mu Mudugudu wacu buri muturage afite ikimina barizwamo kandi akizigama uko yishoboye; hari uzigama ijana, magana atanu, igihumbi. Tubatoza kandi no kwirinda gupfusha ubusa imyaka bejeje ngo bayigurishe ku mafaranga makeya.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko iyo nama mpuzabikorwa igamije gushyira imbaraga ku mudugudu kugira ngo komite yose ikorane mu gukemura ibibazo bihari.

Ati “Ibiganiro byose byibanze ku kwegera umuturage kandi turishimira ko byumvikanye neza ko imbaraga z’umuyobozi w’umudugudu na komite ye zagaragaraye ko bashobora kurangiza ibibazo byose.

Mu gusoza iyo nama habaye ubusabane bwo kwishimira ko Akarere ka Gisagara kesheje imihigo itandukanye mu 2019 irimo kugira Umudugudu ntangarugera mu Ntara y’Amajyepfo; gutwara igikombe cy’ibikorwa byo kurwanya ruswa no kuba aka kabiri mu kwesa imihigo ijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.



Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/12/2019
  • Hashize 4 years