Muyoboke Alex atangiye kunyaga imwe mu mitungo yari afitanye n’itsinda rya Charly na Nina

  • admin
  • 06/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Muyoboke Alex uherutse gutandukana n’itsinda rya Charly na Nina yamaze gutwara shene ya Youtube bari bamaze iminsi mike batangije.Iyi shene yitwaga Charly na Nina bayitangije mu mwaka ushize ariko yatijwe umurindi ubwo bashyiraga hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Try Me’ ndetse banayishyiraho na Owooma bakoze mbere.

Kuri ubu iyi shene abantu bagera ku 1500 bamaze kuyibaruzaho ariko yamaze guhindurirwa izina ubu yitwa Decent Entertainment ari yo kompanyi ya Muyoboke Alex.

Nina yavuze ko babonye yayitwaye gusa yemeza ko nta gahunda yo kubikurikirana bafite bayimurekeye.

Aba bombi batandukana bavuze ko nta kintu bapfuye ariko kuba hari ibintu bimwe Muyoboke atangiye gufatira bigaragaza ko hari umwuka utari mwiza hagati y’aba bombi.

Batandukana byanavuzwe ko baba bafitanye ikibazo cy’amafaranga ariko Muyoboke abyamaganira kure dore ko ariwe wumvikanaga cyane mu itangazamakuru aba bakobwa bari barakuyeho amatelefoni yabo.

Ikindi cyavuzwe n’uko Rwema Dennis Cheetah yaba ari mu bagize uruhare rukomeye mu itandukana ry’iri na Muyoboke Alex.

Ibi nabyo Muyoboke Alex yakoze byigeze kuba ubwo Safi yavaga muri Urban Boys, agatwara shene ya Youtube bose bari bahuriyeho ibintu byamaganiwe kure n’abasigaye muri Urban Boys bikarangira anayisubije.

Kuwa 22 Gashyantare 2018 nibwo hasakaye inkuru y’uko itsinda ry’abaririmbyi ari bo Charly na Nina, birukanye uwari umujyanama wabo Muyoboke Alex bari bamaranye imyaka itanu. Itangazo bari barishyizeho umukono kuwa 21 Gashyantare 2018.

Uyu uri hagati niwe ucyekwa ko ariwe yatumye Charly na Nina batandukana na Muyoboke Alex
Muyoboke Alex

Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 06/03/2018
  • Hashize 6 years